Mutungirehe Samuel
Mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu myaka ya gatandatu n’abari gusoza ikiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye bari kwitegura gukora ibizamini bya Leta, hari bamwe mu biga mu bigo byo mu karere ka Rubavu barwariye mu ngo icyorezo cya COVID-19 bakaba bambaye amasaha adatuma barenga umuryango bityo bayobewe uko bazakora ibyo bizamini.
Bamwe mu babyeyi bafite abo bana barwariye Corona mu ngo, kuri uyu w a mbere tariki ya 21 Kamena 2021 batangarije Radio Rwanda ko kugeza ubu bataramenya uko abana babo by’umwihariko bategereje gukora ibizamini bya Leta bisoza ibyiciro barimo uko bazabigenza kandi bakiri mu ngo aho barwariye.
Abafite icyo kibazo ni abana biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busoro, urwa Kanama Gatulika n’urwa Rambo.
Uwitwa Kamayubonye Vanessa, yavuze ko afite abana barwaye barimo uwiga mu mwaka wa Kabiri n’uwiga mu mwaka wa Gatandatu mu yisumbuye. avuga ko bifuza ko kugira ngo abana badakomeza gucikanwa babashyiriraho uburyo bazakora ibizamini.
Ati "Nk’abashinzwe uburezi turifuza ko abana bacu nabo mubaha uburenganzira kuko bari muri Guma mu Rugo kuko babambitse amasaha adatuma barenga no ku muryango, twifuza ko igihe ibizamini byaba bigiye kuba baduha nk’umurezi uzabakoresha ibizamini ariko nabo bagasoza amashuri."
Amakuru atangwa na bamwe mu bayobozi b’ayo mashuri ni uko nabo bategereje ko abana bakirwaye bazakira bakazabona kubaha ibizamini ariko nabo bakibaza uko abategerejwe mu bizamini bya Leta bazafashwa cyane ko nta yandi makuru barahabwa n’inzego zibishinzwe.
Kugeza ubu abana barwaye COVID-19 muri ibyo bigo byose bagera ku 10 kandi hagipimwa n’abandi banyeshuri ngo bamenye uko ubwandu buhagaze mu bandi bana.
Ibizamini byo mu mashuri abanza bizatangira tariki ya 12 bigeze kuri 14 Nyakanga 2021 mu gihe ibizamini byo mu kiciro cya mbere cy’ayisumbuye bitangire tariki ya 20 kugeza 27 Nyakanga, bucye abasoza ayisumbuye bakora nabo ibizamini.

















