Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Rubavu: Ba Mutima w’urugo barashimirwa uruhare rwabo rukomeye mu iterambere, gusa ngo imihigo iracyakomeje

Wednesday 27 August 2025
    Yasomwe na

Ku wa Kabiri, mu murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu hateraniye Inama Rusange y’ Inama y’Igihugu y’Abagore, yitabiriwe n’abagore baturutse mu mirenge itandukanye yo muri kano karere.


Iyi nama yitabiriwe n’abagore baturutse mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rubavu.

Muri iyi nama kandi, hanasuzumiwemo ibyagezweho na ba Mutima w’urugo muri 2024-2025, ndetse no gusuzuma iyo mu mwaka ukurikiyeho wa 2025 - 2026.

Mu mwaka w’imihigo 2024-2025, akarere ka Rubavu, kasinye Imihigo ya ba Mutima w’urugo n’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rubavu.

Iyi mihigo ikaba igabanyije mu nkingi 3 za Guverinoma y’u Rwanda, ari zo iterambere ry’ubukungu, iterambere ry’imibereho myiza ndetse n’iterambere ry’imiyoborere myiza. Iyi mihigo yose hamwe ikaba ari 8.

Uwineza Chantal, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rubavu, yagaragaje ibizibandwaho mu mwaka w’ingengo y’imari yo mu mwaka 2025-2026, mu mihigo yaba Mutima w’urugo.


Uwineza Chantal, uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rubavu, yagaragaje ibyo bagezeho muri rusange

Ati"Gushishikariza umuryango kwihangira imirimo, guhuzwa n’amahirwe ahari abafasha kwikura mu bukene. Kugarura abana mu ishuri no kuribagumishamo, kurwanya guta ishuri kw’abana".

Yakomeje agira ati" Kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, kwimakaza umuco w’isuku"

Muri iyi mihigo yaba Mutimawurugo kandi harimo, kurwanya ihotera rishingiye ku gitsina no gukumira inda ziterwa abangavu, kurwanya amakimbirane mu miryango".

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, bushimira aba ba Mutimaburugo mu gufasha guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no mu iterambere ry’abo muri rusange.


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, nawe yitabiriye iyi nama.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, nawe wari witabiriye iyi nama, yagarutse no ku kamaro ko gukorera ku mihigo, ndetse ko ari n’ingenzi kuri ba Mutima b’urugo.

Yagize ati" Ibyo rero kuri ba Mutima w’urugo niyo mpamvu iyi mihigo yaje kugirango idufashe gukorera ku ntego kandi ikindi kiba mu mihigo habamo no gukorera hamwe, hakabamo kumenya ishingano za buri wese, akajagari kakavamo".

Uyu muyobozi yakomeje agira ati" Iyo umuhigo wanditse neza hari naho ushyira abazawushyira mu bikorwa. Igihe cyo kubishyira mu bikorwa buri wese agahabwa ibye".

Ibyagezweho naba Mutimawurugo muri uyu mwaka 2024 - 2025, muri kano Karere ka Rubavu, nkuko babigaragaza, nko mu musaruro wavuye mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Nibura ngo hatewe ibiti by’imbuto ziribwa 2856, ngo hanakorwa uturima tw’imboga 72.

Hatanzwe amatungo magufi, harimo intama 20, zifite agaciro kagera Frw 2 600 000, ihene 5, zifite agaciro Frw 350 000, inkoko 103, zifite agaciro kagera Frw 825 000.

Ndetse banagaragaza ko hari abana bagera 34, bafashijwe kuvanwa mu kibazo cy’imirire mibi.

Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.