Jean claude Ndayambaje
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier yahishuye ko vuba aha mu Rwanda harubakwa Stade mpuzahanga nini binyuze mu Mpuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru muri Afurika "CAF"
Mu kiganiro “Kick-Off” cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) Nizeyimana Olivier, yemeje ko CAFigiye kubaka Stade mu Rwanda.
Yagize ati “Twaganiriye n’abayobozi ba CAF, batwemerera ko bashobora kutwubakira indi stade iri ku rwego mpuzamahanga.”
Akomeza avuga ko ari umushinga uzagerwaho ndetse yasobanuye impamvu rimwe na rimwe batinya kubitangaza mbere.
Agira ati" T,ujya dutinya kubibabwira mbere ni uko iyo bidakunze, mutubaza ngo bya bintu wavuze byagenze gute?”
Nizeyimana Olivier yakomeje agira ati" “Birashoboka ko tubona stade mpuzamahanga. Dufatanyije, ni gahunda iri no mu bindi bihugu, twifuje ko igihugu cy’u Rwanda cyaba mu bihugu bya mbere byabona iyo stade nziza.”
Uyu muyobozi yabajijwe aho ishobora kuzubakwa mu gihe uyu mushinga
uzaba umaze kunozwa.
Yasubije ko kuri ubu aho izubakwa hataramenyekana ariko hari ibiganiro bagirana n’abayobozi umunsi ku munsi batandukanye ku buryo haboneka ubutaka izubakwaho.
Aragira ati “Ni ibintu biganirwaho n’abayobozi kuko ngira ngo inzego twaganiriye zishobora kudufasha muri icyo gikorwa, ntabwo zigeze zitubwira ngo muyijyane aha, ni u Rwanda, ni rwo rugomba guhitamo Aho iyi stade izubakwa.”
Yakomeje ashimira abayobozi bakuru b’Igihugu agira ati" Ndashimira abayobozi bakuru b’igihugu cyacu uburyo badufasha buri gihe kuko mu by’ukuri ni ibintu bitashoboka batadufashije, bisaba kugira ubutaka bwa FERWAFA bunini bwajyaho stade, ntabwo FERWAFA ifite.”
U Rwanda rumaze imyaka 9 rufite gahunda yo kuzubaka indi stade y’umupira w’amaguru i Gahanga, ariko kugeza ubu ntibizwi igihe bizashyirirwa mu bikorwa ndetse mu minsi ishize byavuzwe ko na Stade Amahoro igiye kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwa stade Nziza muri Afurika.
Iyi stade niyubakwa iterambere ry’umupira w’Amaguru riziyongera ku buryo abakinnyi bazajya babona ahantu bakinira n’u Rwanda ruzajya rubona amahirwe yo kwakira imikino Mpuzamahanga




















