Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Rusesabagina yiyamye Niyomwungere ushaka gusobanurira urukiko uko yamugejeje mu Rwanda

Friday 5 March 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Kuri uyu wa Gatanu mu rukiko Paul Rusesabagina yiyamye umutangabuhamya Niyomwungere ubushinjacyaha busabira kuza kubwira urukiko uko yamushyikirije ubutabera bw’u Rwanda.

Ni nyuma yuko yumvise ubushinjacyaha buvuze ko hari umutangahubamya witwa Niyomwungere bwasabye ko urukiko rubyemeye yarusobanurira uko Paul Rusesabagina yaje mu Rwanda.

Rusesabagina bikimwinjira mu matwi yahise yiyama uwo mutangabuhamya ubushinjacyaha bushaka kuzana kuko ngo ahamya neza ko ari we wamushimuse akisanga mu rwamubyaye nubwo yarwihakanye ko atakiri umwana warwo.

Twabibutsa ko Paul Rusesabagina aregwa ibyaha bikomeye birimo n’icy’iterabwoba yakoreye ku butaka bw’u Rwanda binyuze mu ngabo z’umutwe w’iterabwoba abereye Perezida wagabye ibitero bitandukanye mu Rwanda ukica abantu ukanangiza ibyabo mu Majyepfo y’u Rwanda.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru