Dallas, Texas kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda, amakipe y’ibihangange mu mupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, u Bufaransa (France) na Espagne (Spain), aracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026. Uyu ni umwe mu mikino utegerejwe cyane muri iri rushanwa kuko uhuza amakipe abiri amaze kwitwara neza kuva ryatangira.
Mu rugendo rwo kugera muri 1/2, u Bufaransa bwitwaye neza, aho bwatangiye butsinda Suède ibitego 3-0 muri 1/32, bukurikiraho Paraguay 1-0 (…)
Ndayambaje Jean Calude
Kuri uyu wa mbere Tariki ya 22 Ugushyingo 2021, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino w’umunsi wa Kane wa shampiyona wahuje Police fc na Gorilla fc warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.
Abantu batunguwe cyane no kubona umunyezamu ufite ubunararibonye (Experience) mu mupira w’Amaguru hano mu Rwanda akoresha icyo benshi bafata nk’amarozi ubwo yagendaga ashyira ibintu mu mazamu bagiye gutangira umukino, nyamara ngo kuri we ni (Mind-game).
Uyu (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Bugesera FC mbere yo gucakirana na APR FC mu mikino w’umunsi wa Kane wa Shampiyona y’u Rwanda, PNL 2021-2022.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ugushyingo 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho Rayon Sports yakiriye Bugesera FC itozwa na Abdul Mbarushimana, umukino urangiye ibitego 3-1. Wari umukino w’umunsi wa Gatatu witabiriwe n’abafana batari bake.
Abakinnyi ba banje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryakuriye inzira ku murima ubusabe bw’ikipe y’Ingabo z’Igihgu, APR, yari yasabye ko umukino ugomba kuzayihuza na Rayon Sports ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha wasubikwa bitewe n’umukino ya CAF irimo kwitegura.
Tariki ya 23 ugushyingo, APR fc ifite umukino na Rayon Sport uteganyijwe kuzabera i kigali ku munsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda.
Mu ibaruwa ikipe ya APR FC yari yandikiye Ferwafa ku wa 16 (…)
Ndayambaje Jean Claude
Byiringiro Lague ukinira APR fc n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Kelia Uwase buzaba mu kwezi gutaha tariki ya 4 Ukuboza 2021.
Uyu musore aherutse kugira ikibazo mu mukino ubanza wahuje Kenya n’u Rwanda kuri ubu usigaye akina yambaye "casque" mu mutwe bitewe n’ikibazo yagize ubwo u Rwanda rwakinaga na Kenya nyuma yo kugongana n’umukinnyi w’iyi Kipe byatumye igufa ryo mu mutwe ryangirika mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2021. (…)
Umukinnyi Rafael York wari wahamagawe gukinira Amavubi ku mukino na Harambee Stars ya Kenya kuri ubu yamaze gusubura ikubagahu mu gihugu cya Suede ikibazo cy’umuryango we agiyemo.
Rafael yahamagawe bwa mbere muri Kamena uyu mwaka gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, kimwe nabandi bakinnyi bajya bahamagarwa ngo baze gufasha igihugu mu guhatana mu mikino runaka.
Amakuru aturuka muri Kenya mbere y’uko u Rwanda rukina umukino wanyuma mu itsindwa E, ni uko kuri uyu wa Gatandatu (…)
Ndayambaje Jean Claude
Mugisha Samuel, umukinnyi w’ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare (Team Rwanda) yasinyiye ikipe yitwa ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, akaba abaye Umunyarwanda wa 4 werekeje muri iyi kipe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, Mugisha Samuel Kapiteni w’ikipe y’igihugu Y’amagare yageze Protouch yo muri Afurika y’Epfo.
Uyu musore yigeze gukina muri Tour du Faso yabaye mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira aho yasoje isiganwa ryose ari ku mwanya wa 40 (…)
Ndayambaje Jean Claude
Umuzamu Kwizera Olivier biravugwa ko ategerejwe mu ikipe ya Rayon Sports, nyirubwite ariko akavuga ko kugeza ubu atazi niba agomba kugaruka muri iyi Kipe nkuko bikomeje kugarukwaho mu itangazamakuru.
Nyuma y’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’u Rwanda 2021-2022 ibiganiro birarimbanije hagati ya Rayon sports na Kwizera Olivier, kugeza ubu udafite ikipe abarizwamo, nyuma yaho iyi kipe izwi nka Gikundiro inganyije na Rutsiro fc ibitego 2-2 ku makosa yaturutse ku (…)
Ndayambaje Jean Claude
Xavi Hernandez, wagize ibihe byiza mu ikipe ya FC Barcelona niwe ugiye kuyitoza nk’Umutoza Mukuru nyuma yuko iri mu bihe bibi yifuza gusohokamo.
Ikipe yo muri Quatar yitwa Al Sadd yamaze kwemerera Xaxi ko yakwerekeza muri Espagne gutoza Fc Barcelona, mu minsi yashyize iyi Kipe ikaba yari yaranze Kumuha uburenganzira bwo gusohoka muri iyi Kipe kuko yari agifite amasezerano yayo agera ku myaka ibiri.
Hernandez ufite igikombe ari kumwe na Messi
Uyu Mugabo (…)
Ndayambaje Jean Claude
Umunya-Argentine Lionel Messi yagaragaye i Madrid muri Espagne aho bivugwa ko yagiye kwivuza imvune amaranye igihe kitari gito.
Kuri uyu wa Kane, Tariki ya 4 Ugushyingo 2021 rutahizamu wa PSG yo mu Bufaransa ukomoka muri Argentina yagiye kwivuza imvune ndetse uyu mukinnyi utarigeze agaragara mu mukino wa UEFA Champions League wabaye mbere yaho ku wa Gatatu ubwo Paris Saint-Germain yakinaga na RB Leipzig bagwa miswi ibitego 2-2.
Uyu mugabo wibitseho imipira (…)
Ndayambaje Jean Claude
Ikipe ya Rayon Sports bakunze gutazira Gikundiro yanganyije na Rutsiro FC ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa Shampiyona 2021-2022 y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ugushyingo 2021 kuri Stade Umuganda y’Akarere ka Rubavu aho Rutsiro fc yari yakiriye Rayon sports yaje idafite bamwe mu bakinnyi bayo b’inkingi za mwamba nka Sanogo Souleyman na Elo Manga Steve kuko bafite ibibazo by’imvune.
Ikipe ya Rutsiro (…)
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.




















