Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yatangaje ko Ambasaderi Santa Mary Laker Kinyera, wari Ambasaderi wungirije wa Ambasade ya Uganda mu Rwanda, yitabye Imana, ivuga ko urupfu rwe ari igihombo gikomeye ku rwego rw’ububanyi n’amahanga bw’icyo gihugu.
Amb. Kinyera yaguye mu bitaro bya Mulago Specialized National Referral Hospital aho yari ari kwivuriza indwara itatangajwe.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, iyi Minisiteri yagaragaje agahinda n’akababaro kenshi itewe n’uru rupfu, ivuga ko yitabye Imana muri icyo gitondo ari mu bitaro bya Mulago.
Ambasaderi Kinyera yari umudipolomate w’inararibonye watangiye gukorera Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda mu 1994, akorera igihugu cye imyaka irenga 30 mu nshingano zitandukanye haba mu gihugu imbere no mu mahanga. Igihe yitabaga Imana, yari Umuyobozi wungirije wa Ambasade ya Uganda i Kigali mu Rwanda.
Mu myaka yakoreye igihugu, yahawe inshingano zikomeye ku rwego rw’akarere n’urw’amahanga. Hagati ya 1995 na 1999, yakoreye mu Ishami rishinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, yibanda ku mubano w’ibihugu byombi no ku bufatanye bw’akarere. Yanagize uruhare mu biganiro byabaye mbere yo gushyiraho Amasezerano ashyiraho East African Community.
Mu 2000, yagiye mu itsinda ry’inzego zitandukanye za Leta ryafashije mu kugarura abana b’Abagande bari barashimuswe bajyanwa muri Sudani n’umutwe wa Lord’s Resistance Army. Nyuma yaho, yanahagarariye Uganda mu biganiro by’amahoro byayoborwaga na African Union ndetse na Intergovernmental Authority on Development bigamije gukemura amakimbirane yo muri Sudani na Somalia.
Yigeze no koherezwa gukorera muri Copenhagen muri Danemark hagati ya 2002 na 2007, aho yabaye Umunyamabanga wa kabiri nyuma aza kuba Umunyamabanga wa mbere muri Ambasade.
Hagati ya 2007 na 2009, yayoboye Ishami rishinzwe IGAD n’Akarere k’Ihembe rya Afurika muri Minisiteri, ari na we wari uhagarariye Uganda mu bibazo bijyanye na IGAD.
Mu 2009, yoherejwe gukorera ku biro bya Perezida, aba Umunyamabanga wihariye wa Yoweri Museveni ushinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga, anayobora Ishami rishinzwe Diplomasi muri Perezidansi.
Mu 2011, yagize uruhare rukomeye mu gufungura Ambasade ya Uganda i Ankara muri Turukiya, aho yabaye Umujyanama ndetse aba n’Umuyobozi w’agateganyo wa mbere w’iyo Ambasade.
Mu buzima bwe bwose bw’akazi, Amb. Kinyera yahagarariye Uganda mu nama zitandukanye z’akarere n’izo ku rwego mpuzamahanga zirimo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ndetse na IGAD.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko gahunda y’ishyingurwa izamenyeshwa mu gihe cya vuba.
NILE POST














