Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Sosiyete ya BasiGo yahawe uburenganzira bwo gukorera bateri za CATL muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Saturday 16 August 2025
    Yasomwe na

Sosiyete ya BasiGo, icuruza imodoka zikoresha amashanyarazi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, yahawe uburenganzira bwo gukorera bateri za CATL mu gice cy’Umugabane w’Afurika cyo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.



Byitezweho ko ubu bufatanye buzaha amahirwe abakozi bashinzwe ikoranabuhanga muri BasiGo, kugira ngo babashe gusana no gufata neza bateri za CATL ku mugabane wa Afurika, iyi sosiyete yemejwe na CATL nk’umufatanyabikorwa wa mbere wemewe wo gusana bateri muri ako karere.



Binyuze muri iyo mikoranire, BasiGo Kenya na BasiGo Rwanda zizaba zihagarariye serivisi za CATL muri ako karere.



Nk’ikigo gihawe uburenganzira, abakozi mu ishami rya serivisi ya BasiGo muri Kenya no mu Rwanda bazahabwa amahugurwa yihariye n’ibikoresho bitangwa na CATL kugira ngo babashe gutanga serivisi zo gusana bateri.



Jit Bhattacharya, Umuyobozi Mukuru wa BasiGo, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye kuri BasiGo, ndetse ari ni ikimenyetso cy’uko ubushobozi bubatse muri Kenya no mu Rwanda bwizewe.

Yagize ati :“Bateri ni igice cy’ingenzi kurusha ibindi mu modoka zikoresha amashanyarazi, kandi CATL niyo iza imbere ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya bateri. Ubu bufatanye buzatuma dushobora gukomeza gukurikirana imikorere ya bateri za CATL muri Afurika, mu ma bisi yacu, no ku bandi bose batunze imodoka zikoresha amashanyarazi kuri uyu mugabane.”



Ahamya kandi ko ubushobozi bwa BasiGo mu gutanga serivisi nziza bwagize uruhare mu kwemerwa na CATL nk’umufatanyabikorwa mwiza.

Yagize ati: “Uburambe bwa BasiGo no kuba ikorera muri Afurika bituma iba umufatanyabikorwa ukomeye wa CATL".



Naho Saba Azizi, Umuyobozi ushinzwe serivisi no gufasha abakiriya baguze ibikoresho bya CATL ku mugabane w’u Burayi, mu bihugu by’Abarabu no muri Afurika avuga ko ubu bufatanye ari intambwe y’ingenzi mu kwagura urusobe rwa serivisi za CATL ku rwego rw’Isi no gushyigikira serivise zo gutwara abagenzi mu buryo burambye muri Afurika.



Yagize ati: “Ubu bufatanye buzatuma serivisi zo gusana bateri za CATL zibonekaimbere mu bihugu bya Kenya n’u Rwanda. Ibyo bizafasha cyane mu kongerera igihe imodoka ziri mu kazi no kugabanya igihe n’amafaranga byatwaraga mu gutumiza ibikoresho no gusimbuza ibirimo batiri ziba zangiritse”.



Avuga kandi ko ikigo cya BasiGo kizakoreshwa nk’ikusanyirizo ry’amabatiri acyuye igihe kandi bikoroshya igenamigambi rya CATL ku rwego rw’Isi wo kuzisana no kwongera ku zikoresha.

Iyi ntambwe yo kugirwa umufatanyabikorwa wa CATL, ibaye mu gihe isoko ry’imodoka zikoresha amashanyarazi riri kwaguka cyane muri Afurika, nko mu bijyanye no gutwara abagenzi ndetse n’ubucuruzi.

Mahirwe Eulade

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru