Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Teta Sandra yagaruwe mu Rwanda nyuma yo gutotezwa n’umugabo we

Thursday 11 August 2022
    Yasomwe na

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter hacicikana amafoto y’Umunyarwandakazi Teta Sandra uzwi mu muziki nyarwanda, afite ibikomere mu maso n’ahandi ku mubiri bivugwa ko yabitewe n’umugabo we Weasel Manizo, umuririmbyi wo muri Uganda barushinganye.

Ni amafoto yateye benshi mu Banyarwanda umujinya uvanze n’agahinda k’umukobwa wabo uro gukorerwa ihohoterwa ririmo n’iyicarubozo, cyane ko byavugwaga ko atari ubwa mbere umugabo we amukubise ahubwo asa nuwabimenyereye.

Kuva ubwo benshi bakomeje gusaba ko Teta yagarurwa mu rwamubyaye agafashwa gukira ibikomere yatewe n’umugabo we Weasel Manizo. Ni ibintu byageze no ku rwego Ambasade y’u Rwanda i Kampala ibyinjiramo kugira ngo hamenyekane ukuri kwabyo. Byatumye kandi n’ababyeyi b’uyu munyarwandakazi bafata urugendo bajya kureba urw’umukobwa wabo ari gupfa, mu buryo buteye ubwoba kuri bamwe.

Nyuma y’iminsi ababyeyi ba Teta Sandra bari bamaze muri Uganda baragiye kureba ibibazo by’umwana wabo, byarangiye uyu mugore wari umaze igihe ahohoterwa n’umugabo we, Weasel Manizo, atashye mu rwamubyaye.

Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu Sandra Teta yageze mu Rwanda ku wa 10 Kanama 2022 ari kumwe n’abana be babiri yabyaranye na Weasel.

Bivugwa ko ubwo Se wa Sandra Teta yageraga i Kampala, yavuganye n’umwana we, bakemeranya ko agomba gutaha kuko nawe ari byo yashakaga cyane ko ngo yari yarabuze uko yava iruhande rwa Weasel.

Ibi bibazo byavutse mu gihe Teta Sandra na Weasel bari bamaze iminsi bagaragaje ko bari mu myiteguro y’ubukwe bari batangaje ko buteganyijwe mu minsi iri imbere.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru