Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

U Rwanda ni igihugu cyikuye mu kuzimu kutagira ukundi kuzimu munsi yako-Honorable Gasamagera Wellars

Monday 20 May 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

  • Ibi yabivugiye mu muhango wo kwibuka abatutsi bazize jenoside yakorewe abatutsi bo mu mu murenge wa Kanyinya akagari ka Nzove, ubusanzwe ngo hagize amateka yihariye mu gihe cya Jenoside.

Kuri icyi cyumweru tariki 19 Gicuransi, nibwo Umurenge wa Kanyinya ufatanyije n’akarere ka Nyarugenge wibutse abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 baguye mu Nzove.

Mu Nzove ahabereye umuhango wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bari bahatuye

Uyu muhango ukaba wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye ahazwi nka Kinyoni ku mugezi wa Nyabugogo hanatangiwe ubuhamya bukomeye bwa Donata waharokokeye wanabonye abatutsi bicwaga bakabaroha mu mugezi wa nayabugogo.

Mu rugendo rwerekeza ku mugezi wa Nyabarongo, naho hakaba haratangiwe ubuhamya bw’ahahoze bariyeri yicirwagaho abatutsi bashinjwa kuba ibyitso by’inkotanyi mbere ya Jenoside mu 1992.

Nkuko byagiye bigaragazwa n’abatangabuhamya barokokeye mu Nzove, bagaragaza ko Nzove mu gihe cya Jenoside yagize amateka yihariye kubera no guturira umugezi wa Nyabarongo, aho benshi mu batutsi bagiye barohwa muri Nyabarongo bakiri bazima cyangwa bamaze kwicwa, byanatumye benshi mu baharokokeye batabona imibiri yababo ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ubwo hashyirwaga indabo muri Nyabarongo na Nyabugogo mu rwego rwo kunamira abatutsi bazize Jenoside bajugunywe muri iyo migezi

Mu ijambo nyamukuru yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka abatutsi abazize jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 25, Honorable Gasamagera Wellars yihanganishije imiryango yabuze abo kandi anibutsa abitabiriye uyu muhango ko kwibuka Atari amateka gusa cyangwa kurata inkovu z’imiringa, ahubwo ko kwibuka byomora inguma mu mitima yababuze ababo.

Honorable Gasamagera Wellars ubwo yagezaga ijambo nyamukuru kubari bitabiriye umuhango wo kwibuka mu Nzove

Yanagarutse kubakomeje gupfobya Jenoside bagamije gusubiza U Rwanda inyuma ariko ko abanyarwanda muri rusange bagomba gusigasira ibyagezweho birinda ababasubiza inyuma.

Yagize ati “ Abirirwa bavuga ko twirirwa turata ibisigazwa by’imibiri y’abacu, ni abagamije kutwongerera ibikomere mu mitima, ariko nta mugayo nuko bazi ibyo bakoze, ariko Leta y’ubumwe ntizabaha icyuho ngo batugarukemo n’abataracibwa imanza amaherezo bazagezwa imbere y’ubutabera”.

Yakomeje agira ati “Amateka twahuye nayo kandi ashaririye, ariko mwibuke ko amateka aritwe tuyarema, nimucyo rero abanyarwanda dufatanye twese hamwe twibande ku kurema amateka mazima igihugu cyacu kizasigarana kuko ubu tugeze aheza, U Rwanda n’igihugu cyikuye mu kuzimu kutagira ukundi kuzimu munsi yako, rero mwirinde babasubiza aho mubyo twanyuzemo”.

Muri uyu muhango kandi hanaririmbwe indirimbo ikubiyemo amazina ya bamwe mu batutsi bazize Jenoside bari batuye mu Nzove

Munyanshoza Dieudonne yaririmbye indirimbo ye yitwa Nyabarongo

Nubwo imvura yaguye ari nyinshi ariko ntiyabujije umuhango wo kwibuka gukomeza

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru