Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

U Rwanda rukeneye miliyari 12 zo gukumirira Ebola

Thursday 27 June 2019
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre Romeo

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda iravuga ko ikeneye akayabo gasaga miliyoni 12 z’amadolari kugira ngo ikomeze gukumirira kure icyorezo cya Ebola kiri muri Congo.

Ibi byatangarijwe mu ngengo y’imari yamurikiwe abaterankunga barimo imiryango ifasha mu rwego rw’ubuzima ndetse n’ishami ry’umuryango w’abibumbye.

Ishami rya Loni ryita ku buzima ryo rivuga ko U Rwanda rugomba gukomeza kuryamira amajanja mu gihe cyose Ebola itaracika mu bihugu bituranye.

Iyi ndwara ya Ebola yavuzwe no muri Uganda.
Imbere y’imiryango isanzwe ifasha mu rwego rw’ubuzima, Leta y’U Rwanda yatangaje ko ikeneye akayabo ka miliyari zikabakaba 12 z’amafaranga y’U Rwanda muri aya mezi 6 asigaye mbere y’impera z’umwaka wa 2019.

Aya mafranga ngo ni ayo gushora mu bikorwa byo gukumira Ebola itarambuka umupaka.

Iyi ndwara iracyavugwa mu gihugu cya Republika ya Demokarasi ya Kongo ndetse ikaba yaranavuzwe mu gihugu cya Uganda.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko igomba gukaza ibikorwa by’ubukangurambaga mu turere 15 dufatwa nk’utwugarijwe kurusha utundi.

N’ubwo nta bwandu buzwi bwari bwatangazwa ku mugaragaro mu Rwanda, minisiteri y’Ubuzima ivuga ko bikwiye kwigisha.

Umunyamabanga wa leta Dr Patrick Ndimubanzi muri ministeri y’ubuzima yagize ati:

"Ntitwirare. Niba hagize ugira ikibazo ahite ahamagara 114 aho kubireka tukagira ikibazo."

Ngo ibi bikorwa kandi bizageza ubushobozi bwo kugenzura no gupima iyi ndwara zahahurira abantu benshi nko mu nkambi z’impunzi ndetse n’ibigo byakira abahunga by’agateganyo biri hirya no hino mu gihugu.

Ibi bikorwa kandi ngo bizagera no mu bigo bitegerwamo amamodoka ndetse hashyirweho n’ubushobozi bwo kurinda abakozi basabwa guhangana bwa mbere n’iyi ndwara.

Urebye iyi mpuruza yatanzwe ndetse n’akayabo k’amafaranga yasabwe mu gihe gito wakwibaza ko hari icyoba kidasanzwe cyo kuba iki gihugu cyakwibasirwa n’iyi ndwara.

Dr Patrick Ndimubanzi yasobanuye agira ati:

"Ntituvuga ngo biteye ubwoba kurusha uko byari bimeze mbere,

"Ariko kwitegura byose bisaba amafaranga. Tugomba kwitegura, tukagenda tubishyira mu bikorwa uko ubushobozi bubonetse."

Muri rusange nta ngano y’inkunga yatangarijwe muri iyi nama yemewe n’abaterankunga bahamagajwe.

Ikigo cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga DFID ni cyo cyonyine cyatangaje ko kigiye kurekura miliyoni y’amapawundi (amafaranga akoreshwa mu Bwongereza).

Aya akaba aziyongera ku yandi asaga miliyoni 2.5 yari yaramaze gutangwa.
Src: BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru