Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Rwanda rwamaganye raporo y’Umuryango w’Abibumbye irushinja kugira ingabo muri RDC

Saturday 9 January 2021
    Yasomwe na

Leta y’u Rwanda yamaganye raporo yakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, Loni, irushina kugira ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ruvuga ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu bya gisirikare biheruka hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 23 Ukuboza 2020, hasohotse Raporo y’impuguke za Loni yavugaga ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zayo mu bikorwa by’imirwano mu Burasirazuba bwa Congo, ariko mu itangazo ryasohowe na Leta y’u Rwanda, rigaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite.

Iri tangazo riragira riti “Guverinoma y’u Rwanda irahakana ibirego by’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kandi igashimangira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu mirwano biherutse guhuza ingabo z’u Rwanda (RDF) n’ingabo za Congo (FARDC)”.

Rikomeza rivuga ko u Rwanda rwishimira ubufatanye rufitanye na RDC burimo n’ubwa gisirikare ariko ko “bugarukira gusa mu gusangira amakuru y’ubutasi ku mitwe y’inyeshyamba ikorera muri Burasirazuba bwa Congo, kandi ikagira ingaruka ku bihugu byombi”.

U Rwanda kandi rwongeye gushimangira ubushake n’umuhate warwo mu guteza imbere no gushyigikira amahame y’imicungire y’umutungo kamere w’imbere mu gihugu ndetse no mu Karere ruherereyemo, mu rwego rwo kwirinda isarurwa n’icuruzwa ryawo mu buryo butemewe n’amategeko.

Ni muri uru rwego muri Gashyantare 2020, u Rwanda ruherutse kwereka itsinda ry’Umuryango w’Abibumbye ingamba ruri gushyira mu bikorwa kugira ngo ruhashye icuruzwa rya magendu ry’amabuye y’agaciro; icyo gihe rwanerekanye amabuye yafashwe n’inzego z’ubuyobozi.

Leta y’u Rwanda yavuze ko itewe impungenge n’amakosa yagaragaye muri raporo y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, ibyo bigakorwa mu gihe zahawe amakuru yose zari zasabye mu gihe cy’ikorwa ry’iyi raporo, zikemererwa gusura aho zishaka, zikanaganira n’abatangabuhamya ndetse zigasubizwa ibibazo byose zabajije, ariko n’ubundi zikagira amakuru zirengagiza ntiziyashyiremo.

U Rwanda ruvuga ko kubera izi mpamvu, rufite ugushidikanya ku kwigenga nyakuri kw’itsinda ryakoze iyi raporo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru