Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

U Rwanda rwatangiye kwakira zimwe mu nkingo za Johnson& Johnson rwaguze zirenga miliyoni 2

Thursday 2 September 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Kuri Uyu wa Kane Guverinoma y’u Rwanda yakiriye inkingo 108,000 z’urukingo rwa COVID-19 zo mu bwoko bwa Johnson & Johnson, nk’icyiciro cya mbere cy’inkingo 2,191,000 yaguze binyuze muri gahunda yo kugura no gukwirakwiza inkingo mu bihugu bya Afurika, izwi nka AVAT.

Binyuze muri iyo gahunda yiswe The African Union’s African Vaccine Acquisition Trust (AVAT), umugabane wa Afurika uheruka kugura inkingo miliyoni 400 za Johnson & Johnson, zizafasha ibihugu byawo kurushaho gukingira abaturage benshi.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze gukingira hafi 20% by’abaturage bose barengeje imyaka 18, mu gihe mu Mujyi wa Kigali abahawe urukingo rwa mbere ari hafi 90%, naho abahawe ebyiri ni 45%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Tharcisse Mpunga yatangaje ko u Rwanda rutegereje izindi nkingo nyinshi bityo rwizeye ko intego rwihaye ruzayigeraho.

Ati “Dufite icyizere rero ko intego twihaye yo gukingira nibura 30% kugeza mu mpera z’uyu mwaka tuzaba twayigezeho cyangwa tukanayirenza.”

Gahunda y’ibanze y’u Rwanda ni ugukingira nibura 30% by’abaturage bakeneye urukimgo iKigali ho hagakingirwa 90%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru