Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Rwanda rwungutse izindi mashini ebyiri zipima Coronavirusi mu buryo bwihuse

Wednesday 2 June 2021
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yakiriye inkunga y’imashini ebyiri zifasha mu gupima virusi ya corona mu mubiri w’umuntu igatanga ibisubizo mu gihe gito, bizwi nka PCR Test.

Ni imashini zitwa Automated Extraction PCR machines zatanzwe na Leta y’Ubuyapani zikaba ziri kumwe n’ibikoresho byazo uko ari 15 bipima virusi zikaba zihagaze agaciro k’amadolari y’Amerika ibihumbi 150.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel wakiriye izi mashini yavuze ko izo mashini, yongeraho ko zongereye igihugu ubushobozi mu gupima byihuse ibizamini.

Ati "Twabashaga gusuzuma ku munsi nibura ibipimo twakuye mu bantu bigeze ku 1000 ariko tuzoshobora kugera nibura ku bihumbi hafi bitatu ku munsi.

Tugitangira twatangaga ibisubizo nyuma y’amasaha 24 ariko murabizi mu minsi ishize dusigaye tubitanga mu masaha 8, turashaka no kumanura ku buryo twanabitanga mu masaha hagati y’ane na atandatu, ni ho dushaka kuganisha gusuzuma no gutanga ibisubizo mu minsi iri imbere."

Uhagarariye ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima (OMS) mu Rwanda Dr. Ndoungou Salla Ba, yavuze ko ashima ubufatanye bw’ibihugu byombi, u Rwanda n’Ubuyapani mu guhashya icyorezo cya coronavirusi.

Yakomeje avuga ko urwego u Rwanda ruriho mu kwirinda ari rwiza kandi hazakomeza kubaho ubufatanye burambye.

yagize ati "U Rwanda ni kimwe mu bihugu biyoboye mu guhangana na covid-19, ruri gukora neza rwose kandi turi gufatanyiriza hamwe kugira ngo dufashe igihugu guhora kiteguye guhangana n’icyorezo."

Yongeyeho ko nka OMS inshingano ya mbere ari ugushyigikira ibihugu bikaba ari no muri urwoi rwego n’u rwanda barushyigikiye mu buryo bwose bwo kurwanya COVID-19.

Kamwe mu dukoresho 15 twaherekeje izi mashini zikoresha

Imashini imwe izashyirwa kukibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe indi ishyirwe kuri raboratwari nkuru y’igihugu aho zizafasha mu gutanga ibisubizo byihuse, bikunze kwitwa SARS-CoV-2.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru