Mu ijoro ryo kuya 26 umugabo witwa Ntakirutimana utuye mu murenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare yafashwe na polisi ndetse n’abakozi be bagera kuri batanu barafungwa bikaba byari kunshuro ya Kabiri ibi bibaye kandi ntacyaha bababonyeho.
Ibyo umugore we yise akarengane gakomeye akavuga ko birigukorwa n’umusirikare witwa Kagame Amos ngo kuko yamubwiye ko amufiteho ububasha.
Mu kababaro kenshi yagize ati ‘’ twaguze ubutaka n’umugabo witwa Mubirigi ariko ngo hari umuhungu we (…)
Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije CG (Rtd) Gasana Emmanuel, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, rumukatira gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw.
Ni icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata mu 2024.
Mu byo yashinjwaga Kandi, ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.
Urukiko rwatangaje ko uyu mugabo yagakwiye kuba yakatiwe gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, (…)
Mu murenge wa Nyundo, mu karere ka Rubavu kimwe n’handi mu gihugu hibutswe ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko, abiciwe hano muri uyu murenge. Basaba abazi aho indi mibiri itaraboneka iri kuyigaragaza ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Nkuko byagarutsweho, gutoteza Abatutsi muri kano gace byatangiye mu mwaka 1959, hanyuma kandi Abatutsi mu myaka 1990 hari abishwe, bigeze mu 1994 Jenoside ikwira mu gihugu cyose hose, bigeze ku Nyundo kubahiga birushaho.
Umunyamabanga wa (…)
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko ajya yumva bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi basaba imbabazi bagakoresha imvugo yise iza ’nyirarureshwa’, abarokotse Jenoside nabo akumva bazitanze badasesenguye neza imbabazi basabwe.
Yabitangaje kuri uyu wa Kane, mu kiganiro yatanze ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe Kiziguro mu karere ka Gatsibo, muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Cyari ikiganiro kivuga ku muzi (…)
Kuri uyu wa Gatanu, ku itariki 5 Mata 2024, urukiko rukuru rwa Rubavu, rwasomye urubanza ruregwamo Kayumba Innocent wayoboye igororero rya Rubavu ndetse nirya Mageragere, akatirwa imyaka 15 y’igifungo, naho Gahungu Ephrem nawe wayoboye irya Rubavu, agirwa umwere.
Kayumba Innocent yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, akatirwa imyaka 15, hanyuma Gahungu Ephrem nawe wayoboye iri gororero rya Rubavu, ajyirwa umwere ku cyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cyateye urupfu. (…)
Hagati mu kwezi kwa Kanama 2023 nibwo abamotari mu gihugu bagiye kumva bumva hatangajwe ibwiriza ko nta ikinyabiziga cya Moto kizongera kugenda kidacanye itara ry’imbere, haba kumanywa cyangwa nijoro, kizafatwa kigacibwa amande.
Abamotari bamwe ntibabyiyumvishaga ariko kuko bagomba kubahiriza ibwiriza ryatanzwe batagishijwe inama babyemera batyo batangira kubyubahiriza. Bamwe bavugaga ko gucana iryo tara amanywa n’ijoro biziyongera ku bindi bibahombya kuko gucana itara ku manywa bituma (…)
Ubushinjacyaha bwareze Nsabimana Idephonse Elias Ntabiramfasha, kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwaga Ndabarinze Faustin, hamwe nabo mu muryango we harimo umugore we n’umwana wabo, aba bakaba aribo mu muryango wa Uwacu Julienne wabaye Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, ubu akaba ari umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntabiramfasha yari ayoboye igitero cy’abasirikare bagiye (…)
Tuyishime Consolation uherutse kwegura ku mwanya w’umujyanama rusange muri Njyanama y’Akarere ka Huye akaba yari n’Umunyamabanga wayo, afunganywe n’umubyeyi we, Sekuru n’abandi bo mu muryango we.
Intandaro y’ifungwa ry’uyu muturage ryahuzwa n’impamvu yo kwegura kwe, aho yanditse ibaruwa avuga ko yafashe icyemezo cyo kwegura kugira ngo atabangamira iperereza ririmo gukorwa ku bagize umuryango we, bafite ibyo bakurikiranyweho bijyanye no kudatanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside (…)
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, rutangaza ko mu myaka itatu ishize rwohereje mu Bushinjacyaha dosiye 2643 z’abakurikiranyweho ruswa zarimo abantu 5507.
Raporo ya RIB yo kuva mu 2020 igaragaza ko mu 2020-2021, RIB yohereje amadosiye 885 yarimo abantu 1597, mu 2021-2022 hoherezwa dosiye 894 ziregwamo abantu 2205 mu gihe mu mwaka wa 2022-2023 hatanzwe dosiye 864 ziregwamo abantu 1705.
Mu biganiro byahuje inzego z’ubutabera n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot (…)
Abanyarwanda b’ingeri zose bakunze kwibaza niba ikibazo cy’ubucukike buri mu magereza butashakirwa umuti, hagafungwa gusa uwo bigaragaye ko ateje inkeke muri rubanda igihe agikurikiranwaho ibyaha cyangwa ahamijwe icyaha runaka.
Bumwe mu buryo bwagiye bwumvikana mu bwakifashishwa mu kugabanya umubare w’abohereza mu magororero burimo no gukoresha ikoranabuhanga, aho ukekwaho icyaha atarahamwa nacyo ashobora kwambikwa igikomo kiri mu ishusho y’isaha ku kuboko cyangwa ku kuguru kigaragaza aho (…)
RIB yasobanuye impamvu yataye muri yombi Prof Harelimana
15 September 2023
Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica
24 February 2026, by Chadadi Habimana
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without
Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.























