Thursday . 18 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more

Inama y’abaminisitiri yemeje ifungurwa ry’abarenga 1800

Thursday 5 March 2026
    Yasomwe na

Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko abantu 1874 bari bafunzwe bazafungurwa by’agateganyo.

Mu itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama,rigaragaza imyanzuro y’iyo nama, havugwamo ko hashyizweho iteka rya Minisitiri riteganya ifungurwa ry’agateganyo ry’abantu 1874 bari barakatiwe n’inkiko.

Gusa kugeza ubu, ntiharashyirwa ahagaragara urutonde rw’abazarekurwa kandi n’impamvu z’iki cyemezo ntizatangajwe.

Iki cyemezo kije mu gihe Leta y’u Rwanda iherutse kuvugurura ingengo y’imari y’uyu mwaka w’imari, aho yagabanijweho amafaranga arenga miliyari 80 ugereranyije n’iyari yemejwe mu mwaka ushize.

Iyo nama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu yafatiwemo n’ibindi byemezo bitandukanye, birimo kwemeza imishinga y’amategeko mishya, gushyiraho abayobozi mu myanya itandukanye ndetse no kwemeza abadipolomate bashya bazahagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru