Kuri uyu wa Gatanu, ku itariki 5 Mata 2024, urukiko rukuru rwa Rubavu, rwasomye urubanza ruregwamo Kayumba Innocent wayoboye igororero rya Rubavu ndetse nirya Mageragere, akatirwa imyaka 15 y’igifungo, naho Gahungu Ephrem nawe wayoboye irya Rubavu, agirwa umwere.
Kayumba Innocent yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byateye urupfu, akatirwa imyaka 15, hanyuma Gahungu Ephrem nawe wayoboye iri gororero rya Rubavu, ajyirwa umwere ku cyaha cyo kutamenyakanisha icyaha cyateye urupfu.
Kayumba kandi yaciwe Frw 5 000 000, nk’indishyi. Muri runo rubanza kandi uwitwa Gapira Innocent, wari ushinzwe iperereza mu igororero rya Rubavu, yakatiwe igifungo cy’imyaka 13, ndetse acibwa indishyi igera Frw 3 000 000.
Uwayezu Augustin nawe wari umuyobozi mu igororero rya Rubavu, yagizwe umwere.
Muri runo rubanza rwavuzwemo cyane imfungwa yitwa Byinshi Emmanuel, nkumwe mu bavuzwe mu birego byinshi muri runo rubanza, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, nyuma yaho urukiko rumuhamije kugira uruhare mu rupfu rw’imfungwa yitwaga Ngarambe Xavier, ndetse anacibwa indishyi igera Frw 6 000 000.
Izindi mfungwa kandi zakatiwe harimo uwitwa Munyaneza Augustin wakatiwe igifungo cy’imyaka 10, n’indishyi igera Frw 3 000 000.
Nyuma yaho havugiwe ibikorwa byo guhohotera zimwe mu mfungwa ndetse zimwe muri zo bikaziviramo impfu mu igororero rya Rubavu, hari abayobozi bariyoboye barimo Kayumba Innocent na Gahungu Ephrem batawe muri yombi kubera ibi birego byakomeje kwiyongera.






















