Sunday . 19 May 2024

INKURU ZIGEZWEHO

  • 17 May » Paul Kagame yatanze ibyangombwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika – read more
  • 16 May » Itangazo ryo guhinduza amazina – read more
  • 16 May » Abantu 8 bashobora guhatanira intebe y’Umukuru w’igihugu mu Rwanda – read more
  • 16 May » Rubavu: Ubuyobozi bwaboneye igisubizo Sebeya – read more
  • 15 May » Musanze: Sacola yaruhuye abaturage bajyaga kuvoma ibizenga mu birunga – read more

CG (Rtd) Gasana yakatiwe imyaka itatu n’igice na miliyoni 36Frw

Thursday 11 April 2024
    Yasomwe na

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije CG (Rtd) Gasana Emmanuel, icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, rumukatira gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw.

Ni icyemezo cy’urukiko cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki 11 Mata mu 2024.

Mu byo yashinjwaga Kandi, ku cyaha cyo kwakira indonke CG (Rtd) Gasana yagizwe umwere.

Urukiko rwatangaje ko uyu mugabo yagakwiye kuba yakatiwe gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw, ariko kubera impapuro za muganga zigaragaza ko afite uburwayi burimo umuvuduko w’amaraso byatumye urukiko rumugabanyiriza ibihano.

Muri Werurwe mu 2024 nibwo Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyagatare guhamya CG (Rtd) Gasana, wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, ibyaha akurikiranyweho rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya miliyoni 144 Frw.

Ibyaha akurikiranyweho Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric, wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba, hanyuma Gasana amusaba ko kugira ngo amufashe mu buvugizi ngo abone umuriro w’amashanyarazi yari akeneye kwifashisha abanza nawe kumugereza amazi mu isambu ye ayakogota mu butaka akoresheje ikoranabuhanga yari azanye.

Ngo muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana. Ngo ageze muri Karenge, yahuye n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.

Ku wa 25 Gicurasi 2022, Gasana ngo ari kumwe n’abayobozi b’uturere n’ab’inzego z’umutekano, basuye uwo mushinga barawushima. Nyuma y’iminsi itatu, Karinganire yandikiye Gasana, amusaba rendez-vous kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n’ubuvugizi.

Icyo gihe bahuriye kuri hotel i Nyagatare, baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y’ubutaka harimo amazi.

Karinganire yagiye gupima ya sambu ya Gasana, asanga harimo amazi. Gasana ngo yamusabye ko yamufasha ayo mazi akazamurwa, akajya akoreshwa mu kuhira mu murima wa macadamia bityo akazabiheraho amukorera ubuvugizi ashaka.

Icyo gihe Karinganire yakoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.

Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw.

Nyuma Gasana yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo, kuzashaka uyu mugabo ngo baganire, kugira ngo abasobanurire umushinga we.

Yanahuje Karinganire n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi.

Nyuma ngo Gasana yaje gusa n’uwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we arabihagarika.

CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.

Ikindi ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze.

Mu iburana rya Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire kuri hotel i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima we. Yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura ariko akagaragaza ko byakozwe mu nyungu z’abaturage bagombaga kugezwaho ayo mazi.

Yabwiye Urukiko ko yahagaritse Karinganire kuko yari amaze kumenya amakuru ko hari abantu uwo rwiyemezamirimo yambuye ababeshya kubaha amazi ariko ntabikore akabambura arenga miliyoni 300 Frw.

300 Frw.

Kuri ubu Karinganire arafunzwe kubera kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya nubwo yatanze amakuru ku mikorere y’ibyaha bya Gasana Emmanuel.

Gasana kandi yagaragaje ko ubuhamya bwa Karinganire burimo ibinyoma ngo kuko yashakaga kumwihimuraho nyuma y’uko bamuhagaritse gukora ndetse bakanamufunga kubera uburiganya.

Yavuze ko ibyo yakoze byo gukorera ubuvugizi Karinganire Eric byari mu nshingano ze kuko mu mikorere n’inshingano z’intara harimo guhuza inzego za Leta, gukora ubuvugizi, gutanga ubujyanama no kubungabunga umutekano bityo ko atari kubisabira ikiguzi.

Nk’uko biteganywa n’amategeko y’imiburanishirize y’imanza mu Rwanda utanyuzwe n’uko urubanza ruciwe rugifite kujuririrwa ahabwa iminsi 30 yo kuba yajuriye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru