Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

NYAGATARE: Yafungishijwe n'umusirikare azira ubutaka

Mu ijoro ryo kuya 26 umugabo witwa Ntakirutimana utuye mu murenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare yafashwe na polisi ndetse n’abakozi be bagera kuri batanu barafungwa bikaba byari kunshuro ya Kabiri ibi bibaye kandi ntacyaha bababonyeho.
Ibyo umugore we yise akarengane gakomeye akavuga ko birigukorwa n’umusirikare witwa Kagame Amos ngo kuko yamubwiye ko amufiteho ububasha.
Mu kababaro kenshi yagize ati ‘’ twaguze ubutaka n’umugabo witwa Mubirigi ariko ngo hari umuhungu we (…)

Leta igiye kwifashisha abacamanza bigenga mu kugabanya imanza
Leta igiye kwifashisha abacamanza bigenga mu kugabanya imanza

Guverinoma irimo kwiga uburyo bwo kuburanisha zimwe mu manza z’ibyaha mu nkiko yifashishije abacamanza bigenga.
Minisitiri w’Ubutabera yasobanuye ko bitakirwa ku manza zose ahobwo ari ku manza z’ibyaha byoroheje.
Ibi ngo ni nk’uburyo buzafasha mu kugabanya umubare w’imanza zitinda gufatwaho umwanzuro n’ubucucike mu magarorero.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yabibwiraga Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside, (…)

424 Shares 4 Comments
Kayumba Innocent na bagenzi be bashinjwe kugira uruhare mu mfu z'abagororwa
Kayumba Innocent na bagenzi be bashinjwe kugira uruhare mu mfu z’abagororwa

Kuri uyu wa Kabiri mu rukiko rukuru rwa Rubavu, hakomeje urubanza ruregwamo Kayumba Innocent hamwe na Gahungu Ephrem, bakurikiranywe kugira uruhare mu kwica abantu barindwi ndetse hakaba n’abandi babarirwa muri za mirongo bakorewe iyicarubozo mu magereza bayoboraga.
Gahungu Ephraim na Kayumba Innocent bayoboye igororero rya Rubavu mu bihe bitandukanye, bari mu rukiko kuru uyu wa Kabiri, ndetse n’abandi bareganwa muri runo rubanza.
Usibye aba kandi mu bo bareganwa harimo abandi nabo bari (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Bigoranye hamenyekanye ibihano Twahirwa na Basabose bakatiwe
Bigoranye hamenyekanye ibihano Twahirwa na Basabose bakatiwe

Yanditswe na Yvette Umutesi
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu nibwo hasomwe urubanza rwaburanishirizwagamo Pierre Basabose na Twahirwa Seraphin mu rukiko rwa rubanda i Bruxelles mu Bubiligi aho Twahirwa yakatiwe igifungo cya barundu naho Basabose ajyanwa mu kigo kivura indwara zo mu mutwe ku gahato (kuko atabishakaga).
Ni urubanza rwatinze gusomwa ugereranyije nigihe bari bihaye bigaragara ko habayeho kutumvikana ku bintu bimwe ubwo urukiko rwajyaga mu mwiherero rugafata iminsi 10 yose (…)

424 Shares 4 Comments
Dr Munyemana yahise yambikwa amapingu nyuma yuko akatiwe gufungwa imyaka 24
Dr Munyemana yahise yambikwa amapingu nyuma yuko akatiwe gufungwa imyaka 24

Yvette Umutesi
Dr Munyemana Sosthène wari ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaze gukatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.
Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, rutangaje ko afite iminsi 10 yo kuba yajuririra igihano ahawe.
Ibyaha Dr Munyemana Sosthène ahamijwe n’uru rukiko rwa Rubanda rw’i Paris ni bitatu: Kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’icyaha (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Abunganira Basabose na Twahirwa basabye urukiko kubagira abere, nta mananiza
Abunganira Basabose na Twahirwa basabye urukiko kubagira abere, nta mananiza

Yanditswe na Yvette Umutesi
Abunganira Basabose na Twahirwa mu rubanza rurimo kubera i Bruxelles mu Bubiligi basabye itsinda ry’inyangamugayo rigiye gusuzuma ibyavugiwe mu rukiko ko Bihama abaclient babo cg ari abere kuzashishoza ntibajyanwe n’amarangamutima yabatangabuhamya babaciye imbere.
Urubanza rwaba bombi baregwa ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara rwakomeje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2023, Me Flamme wunganira Basabose na Me Vincent wunganira Twahirwa basaba ko mu gusuzuma umwanzuro (…)

424 Shares 4 Comments
Nyabihu: Abagabo barahohoterwa bakaryumaho
Nyabihu: Abagabo barahohoterwa bakaryumaho

Mu gihe leta y’u Rwanda ikomeje gushyishikariza abanyarwanda kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mu karere ka Nyabihu hari abagabo bahohoterwa bakagira isoni zo kubivuga mu buyobozi.
Mu biganiro byahuje inzego zirimo GMO n’izindi zifite aho zihuriye n’ubukangurambaga bwo kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, abayobozi mu nzego zibanze bagaragaje ko hari bamwe mu bagabo bahohoterwa bakihagararaho kubera gutinya ko babaseka.
Bigirimana Alphonse, ni Umukuru (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Dr Sosthene Munyemana akomeje kugaragazwa nk'umwe mu bambere batije umurindi kwica Abatutsi b'iTumba
Dr Sosthene Munyemana akomeje kugaragazwa nk’umwe mu bambere batije umurindi kwica Abatutsi b’iTumba

Yanditswe na Umutesi Yvette
Dr Munyemana Sosthene wahoze ari umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Butare mbere no mu gihe cya Jenoside arashinjwa kuba ku isonga mu gutanga itegeko ryo kwica abatutsi b’i Tumba mu cyahoze ari Butare.
Abamushinja babwiye urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ko iyicwa ry’Abatutsi ba Tumba. Dr Munyemana Sosthene yabigizemo uruhare rukomeye aho ngo yatanga amabwiriza n’amategeko byo kwica.
Yagaragaje ko hari abamuhungiragaho b’abaturanyi be (…)

424 Shares 4 Comments
Breaking News: Nzizera yahaye imbabazi Umunyamakuru Theo arazanga asaba ikintu ubutabera
Breaking News: Nzizera yahaye imbabazi Umunyamakuru Theo arazanga asaba ikintu ubutabera

Ubwo yageraga imbere y’urukiko ngo ajuririre icyemezo yafatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro cyo gufungwa by’agateganyo, Umunyamakuru Manirakiza Theo yasomewe ibaruwa ya Nzizera Aimable imubabarira undi avuga ko atemera imbabazi asaba urukiko gukurikirana ukuri kw’ibyo aregwa.
Nzizera Aimable yari yareze Manirakiza Theogene, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Ukwezi.rw kukangisha kumusebya, ibikorwa avuga ko yamukoreye mu bihe bitandukanye amusaba amafaranga ngo adatangaza inkuru zimusebya (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Ahagiye kuburanishirizwa CG (Rtd) Gasana umutekano wakajijwe
Ahagiye kuburanishirizwa CG (Rtd) Gasana umutekano wakajijwe

Mu masaha y’ikigitondo cya tariki ya 10 Ugushyingo umutekano wakajijwe ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ahagiye kuburanishirizwa ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya CG (Rt) Emmanuel Gasana.
Ubushinjacyaha bumurega gukoresha ububasha yahawe n’amategeko mu nyungu ze ‘bwite’ mu gihe yari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yakuwe kuri uwo mwanya kugira ngo abashe gukurikiranwa.
Umunyamakuru wacu wageze ku Ngoro y’urwo Rukiko i Nyagatare yasanze CG (Rtdd) Gasana yageze aho aburanira (…)

424 Shares 4 Comments
Musanze: Ukurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso yarekuwe
Musanze: Ukurikiranyweho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso yarekuwe

Ahagana saa kumi nibwo mu rukiko rw’Ibanze rwa Muhoza hari hategerejwe isomwa ry’urubanza rw’umukozi w’Akarere ka Musanze Ntibansekeye Léodomir, ushinzwe ibikoresho ukekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni urubanza rwari rwaburanishijwe taliki ya 8 Ugushyingo 2023, aho Ntibansekeye yari yireguye agaragaza ko kuba yarabitse ibikoresho mu Rwibutso yari yabuze ikindi cyumba cyo kubikamo ibyo bikoreho bigizwe na Matera n’utugare tw’abafite ubumuga. (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top

Generic placeholder image

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru