Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

NYAGATARE: Yafungishijwe n'umusirikare azira ubutaka

Mu ijoro ryo kuya 26 umugabo witwa Ntakirutimana utuye mu murenge wa Rwimiyaga akarere ka Nyagatare yafashwe na polisi ndetse n’abakozi be bagera kuri batanu barafungwa bikaba byari kunshuro ya Kabiri ibi bibaye kandi ntacyaha bababonyeho.
Ibyo umugore we yise akarengane gakomeye akavuga ko birigukorwa n’umusirikare witwa Kagame Amos ngo kuko yamubwiye ko amufiteho ububasha.
Mu kababaro kenshi yagize ati ‘’ twaguze ubutaka n’umugabo witwa Mubirigi ariko ngo hari umuhungu we (…)

Kigali: Umukobwa yishwe akuwemo amaso
Kigali: Umukobwa yishwe akuwemo amaso

Mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali abataramenyekana bishe umukobwa bamukuyemo amaso bamujugunya ku muhanda.
Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2024 mu Mudugudu w’Ubusabane, mu Kagari ka Kabuguru ll, Umurenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge.
Bamwe mu baturage bari ahasanzwe nyakwigendera, baganira na Bplus TV dukesha iyi nkuru, bavuze ko urupfu rw’uyu mukobwa rwamenyekanye ku isaha ya Saa 06h00 za mugitondo ubwo umugenzi (…)

424 Shares 4 Comments
Gen Makenga, Nangaa n'abandi 25 muri AFC/M23 bakatiwe urwo gupfa
Gen Makenga, Nangaa n’abandi 25 muri AFC/M23 bakatiwe urwo gupfa

Urukiko rwa Gisirikare rw’i Gombe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) rwakatiye igihano cy’urupfu abayobozi b’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ririmo n’Umutwe wa M23 nyuma yo kubahamya ibyaha by’intambara n’ibindi bifitanye isano.
Ni igihano cyakatiwe abagera kuri 26 barimo Corneille Nangaa uyoboye AFC na Gen Sultan Makenga, Bertrand Bisimwa, Maj Willy Ngoma badahari bayoboye igisirikare cya M23 kirwana n’ingabo za Leta ya Congo FARDC mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Batatu (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Gatsibo: Umurambo bawusanze ku biro by'akagari
Gatsibo: Umurambo bawusanze ku biro by’akagari

Umurambo w’umugabo witwa Maniriho Athanasie, wari ufite imyaka 35 wasanzwe ku biro by’Akagari by’Akagari ka Nyamirama, mu Murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo bikekwa ko yiyahuye.
Hari mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Nyakanga, ku isaha ya Saa yine zishyira Saa Tanu.
Ababonye nyakwigendera yapfuye babwiye BTN dukesha iyi nkuru ko ubwo nyakwigendera inzego z’umutekano zamusangaga ku kagari byasaga naho yari amaze gushiramo umwuka, afite imiti yica udukoko ndetse n’urwandiko (…)

424 Shares 4 Comments
Nkunduwimye yahise atabwa muri yombi ibyaha ashinjwa bikimara ku muhama
Nkunduwimye yahise atabwa muri yombi ibyaha ashinjwa bikimara ku muhama

Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Emmanuel Nkunduwimye, uzwi nka ’Bomboko’ ibyaha byose yari akurikiranweho bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nkunduwimye waburanaga ataha iwe yahise yambikwa amapingu aba ajyanywe gufungwa mu gihe ategereje umwanzuro ku bihano bye uzatangazwa tariki ya 10 Kanama 2024.
Uku guhamwa n’ibyaha bije nyuma y’iminsi ine y’umwiherero w’inteko iburanisha igizwe n’abacamanza b’umwuga ndetse n’inyangamugayo zigera muri 24 (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Hon. Barikana ari gusabirwa imyaka ibiri
Hon. Barikana ari gusabirwa imyaka ibiri

Ubushinjacyaha bwasabiye Barikana Eugène wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, gufungwa imyaka ibiri nyuma yo gukekwaho gusanganwa intwaro iwe mu rugo.
Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa rwa Barikana rwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Gicurasi 2024 mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, aho yaburanye yemera icyaha agasaba gukurirwaho ibihano.
Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 29 Gicurasi 2024.
Twabibutsa ko ubwo yabazwaga mu bugenzacyaha ku gutunga (…)

424 Shares 4 Comments
Majyambere Silas yabwiye urukiko ko ntabyinshi azi kuri Nkunduwimye Emmanuel
Majyambere Silas yabwiye urukiko ko ntabyinshi azi kuri Nkunduwimye Emmanuel

YANDITSWE NA YVETTE UMUTESI
Umucuruzi Silas Majyambere wakoraga ubucuruzi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahakanye amakuru avuga ko yakoranye na muramu we Nkunduwimye Emmanuel mbere ya Jenoside.
Hari mu rukiko rwa rubanda mu Bibiligi.
Urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel kuri ubu uri gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, rurakomeje humvwa abatingabuhamya batandukanye.
Bavuga ko Nkunduwimye Emmanuel yashakanye na mushiki wa Majyambere Silas wari umunyemari, (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw'ababyeyi b'Uwacu Julienne yakatiwe
Uwashinjwaga uruhare mu rupfu rw’ababyeyi b’Uwacu Julienne yakatiwe

Nsabimana Ildephonse washinjwa kugira uruhare mu iyicwa ry’ababyeyi ba Uwacu Julienne, wabaye Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, yahanishijwe igifungo cya burundu
Kuri uyu wa Kane, ku itariki 25 Mata 2024, Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, rwahanishije igifungu cya burundu Nsabimana Ildephonse uzwi nka Ntabarimfasha, nyuma yo kumuhamya kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntibarimfasha yari ayoboye igitero cy’abasirikare bagiye mu rugo rwo kwa (…)

424 Shares 4 Comments
Kujya kuri za bariyeri byashinjwe Emmanuel Nkunduwimye mu rukiko
Kujya kuri za bariyeri byashinjwe Emmanuel Nkunduwimye mu rukiko

yvette Bamwe mu bagize Itsinda ry’abagenzacyaha bakoze amaperereza ku bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, bemeje ko Emmanuel Nkunduwimye alias "Bomboko" yari kuri za bariyeri mu gihe cya jenoside.
Hashize iminsi mike Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi rutangiye kuburanisha urubanza rwa Nkunduwimye Emmanuel ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iburanisha ryo ku wa kabiri tariki ya 16/04/2024 ryatangiye urukiko rubaza itsinda (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top
Abantu 39 baketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu Kwibuka30
Abantu 39 baketsweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu Kwibuka30

Kuva aho u Rwanda n’Isi binjiriye mu bikorwa byo Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko abantu bagera kuri 39 bamaze gukurikiranwaho ibyaha bigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ni ibyaha bakoze mu bikorwa bitandukanye bigaragaza ingengabitekerezo cya Jenoside haba mu bikorwa cyangwa mu nyandiko, abo 39 bakaba barafashwe abandi bagera kuri 6 bakaba bagishakishwa ngi bagezwe imbere y’ubutabera ku byo bakekwaho.
Bimwe (…)

424 Shares 4 Comments
Musanze: Itsinda ry'ibihazi rifite urugomo rugeze ku gutema abaturage
Musanze: Itsinda ry’ibihazi rifite urugomo rugeze ku gutema abaturage

Abatuye n’abagenda mu kagari ka Cyabagarura ko mu Murenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze baravuga ko bahangayikishijwe n’itsinda ry’ibihazi ryiba ibiti mu mashyamba y’abaturage, n’ugerageje kuvuga baramutemagura.
Ababona bamwe mu bagize iri tsinda bavuga ko rigizwe n’abagabo ndetse n’insoresore rikunze kuba ziri ahitwa mu "Gisenyi", kugeza ubwo abaturage basigaye bataha saa 18h00’ kubera gutinya ko bagirirwa nabi cyane ko bikunze guhohotera abaturage bikabambura utwabo.
Urugero (…)

424 Shares 4 Comments
feature-top

Generic placeholder image

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without

Collaboratively administrate empowered markets via plug-and-play networks. Dynamically procrastinate B2C users after installed base benefits. Dramatically visualize customer directed convergence without revolutionary ROI.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru