Tuyishime Consolation uherutse kwegura ku mwanya w’umujyanama rusange muri Njyanama y’Akarere ka Huye akaba yari n’Umunyamabanga wayo, afunganywe n’umubyeyi we, Sekuru n’abandi bo mu muryango we.
Intandaro y’ifungwa ry’uyu muturage ryahuzwa n’impamvu yo kwegura kwe, aho yanditse ibaruwa avuga ko yafashe icyemezo cyo kwegura kugira ngo atabangamira iperereza ririmo gukorwa ku bagize umuryango we, bafite ibyo bakurikiranyweho bijyanye no kudatanga amakuru ku mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yari imaze iminsi uboneka mu nzu zabo no mu bibanza byabo.
Iyo mibiri yagaragaye mu isambu ya Sekuru no mu butaka bwa Nyina umubyara yahawe nk’umunani, akaza kubwubakamo inzu yo guturamo.
Mu ibaruwa yasabye imbabazi mu izina ry’umuryango we. Abanyarwanda ndetse n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti, amenyesha Perezida wa Njyanama Ko yitandukanyije n’imigirire mibi yo kudatanga amakuru.
Nyuma y’uko Tuyishime Consolation amaze kwegura muri Njyanama y’Akarere ka Huye, ejo hashize tariki ya 19/02/2024 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwemeje ko yahise atabwa muri yombi.
Itabwa muri yombi rya Tuyishimire rije rikurikira irya bamwe mubo mu muryango we, aho tariki 26/11/2023, Urukiko rw’Ibanze rwa Ngoma (muri Huye) rwemeje ko abacyekwaho kudatanga amakuru yaho iyi mibiri yasanzwe bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30, icyo cyemezo barakijuririye, Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwemeza ko nabwo kidahindutse.






















