Wednesday . 27 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Ubucuruzi buri mu byajyanye Perezida Kagame muri Kenya

Thursday 19 September 2019
    Yasomwe na

Perezida Paul Kagame ari muri Kenya kuganira na mugenzi we Uhuru Kenyatta ku ngingo zitandukanye zirimo ubuhahirane, ibyerekeye umubano w’ibihugu byombi n’izindi ngingo zirimo n’ibibazo biri mu bihugu bigize Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba (EAC).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uruzinduko Perezida Paul Kagame arimo muri Kenya ari urw’umunsi umwe.

Ati: “Umukuru w’Igihugu ari muri Kenya kuganira na mugenzi we ku ngingo zitandukanye zireba ibihugu byombi ariko iyo Abakuru b’Ibihugu bahuye baganira kuri byinshi bitandukanye, ntacyababuza kuvuga no ku bibazo biri muri EAC.”

Nduhungirehe yadutangarije ko mu byajyanye Perezida Kagame muri Kenya harimo no kuganira na Perezida Kenyatta ku bucuruzi n’ubuhahirane.

Perezida Kenyatta yaherukaga mu Rwanda mu mwiherero w’abayobozi b’u Rwanda wabaye muri uyu mwaka mu Karere ka Gatsibo mu kigo cya gisirikare cya Gabiro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru