Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ubudage n’Ubwongereza byafatiye ibihano Uburusiya

Tuesday 22 February 2022
    Yasomwe na

Nyuma yuko bigaragariye amahanga ko Uburusiya buhagaze ku mugambi wabwo, wo kwangira Ukraine kwishyira ikizana ikinjira mu muryango wo gutabarana mu Burayi wa OTAN cyangwa se NATO, Ubudage n’Ubwongereza byahise bishyiraho ibihano ku Burusiya.

Mu masaha make ashize Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yaraye avuze ijambo ryatumye ibihugu byinshi bihita bisaba ko haterana inama yihutirwa y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku isi.

Mu jambo yagejeje ku gihugu igikomeye cyane Putin yavuzemo ni uko Uburusiya bugiye kwemera nk’ibihugu byigenga igice cy’uburasirazuba bwa Ukraine inyeshyamba zise Repubulika za rubanda za Donetsk na Luhansk, kandi akoherezayo ingabo.

Ku ikubitiro, Perezida w’Ubudage, Olaf Scholz, yahise atangaza ko ahagaritse umugambi w’umuhora wa gaze uzwi nka "Nord Stream Two" mu karere ka Baltic.

Ibi ni nyuma y’aho Uburusiya butangarije ko bwemeje ubwigenge bw’intara ebyiri ziyomoye kuri Ukraine.

BBC yanditse ko Scholz ahagaritse intambwe zikenewe kugira umugambi w’uwo muhora ushobore kwemezwa.

Nord Stream Two ni umuhora wari witezwe kwongera bimwe biboneka gaze ishorwa mu Budage ivuye mu Burusiya nta handi irinze gucishwa.

Ibihugu bigize ishirahamwe ry’u Buraya birimo birakorera hamwe ngo bifate ingingo zo kubangamira inyungu z’Uburusiya, ingingo zizashirwa mu bikorwa mu turere twose tw’ishyirahamwe.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, yatangaje ibyo yise ibihano by’intangiriro ku mabanki atanu y’Uburusiya hamwe n’abaherwe batatu (Gennady Timchenko plus Boris and Igor Rotenberg).

Yabwiye inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza ko imigambi ya Prezida Putin muri Ukraine itazashoboka kandi bikagaragara ko yananiranye, ariko amenyesha ko imbere atari heza.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, ntiyahaye agaciro ibyo bihano by’Ubwongereza avuga yuko ari ’ikintu cyari cyitezwe’.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru