Thursday . 19 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 13 March » Donald Trump yatangaje ko yashimishijwe no kwica abayobozi ba Iran – read more
  • 12 March » Inkangu zahitanye abantu 60 muri Ethiopia – read more
  • 11 March » U Rwanda rwitabiriye PISA 2025 mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, ntabwo ari amarushanwa – read more
  • 11 March » M23 yemeje ko FARDC yarashe muri Goma – read more
  • 10 March » Ibiciro byazamutseho 9.2 muri Gashyantare – read more

“Uburenganzira bwa muntu iyo bwubahirijwe haboneka inyungu nyinshi”

Sunday 8 September 2019
    Yasomwe na

Uburenganzira bwa muntu bugomba kumvikana mu buryo bwagutse kuko ari ubuzima bwiza, imibereho myiza, uburenganzira ku mutungo, ku bitunga abantu n’ibindi kandi iyo bigezweho bagakomatanya n’uburenganzira kuri poritiki ni byo bitanga ubuzima bwiza ku muturage.

Ibi ni bimwe mu byemezwa na Sinyigaya Silas, Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu aganira n’Imvaho Nshya, akaba ashima ko mu Rwanda hashyizweho amategeko arengera uburenganzira butandukanye. Muri ayo mategeko hakabamo ajyanye n’uburenganzira ku burezi, ku buvuzi, ku mutungo, ku murimo, uburenganzira bw’abana, ubw’abagore n’ubw’abafite ubumuga.

Sinyigaya ati “Uburenganzira n’ubwisanzure bya muntu ni inkingi y’amahoro n’umutekano hagati y’abantu no hagati y’ibihugu. Iyo bitubahirijwe havuka amakimbirane, hagati y’abantu ku giti cyabo cyangwa hagati y’imiryango. Ayo makimbirane akaba ashobora kubyara umutekano muke ndetse n’intambara, uburenganzira bukahahungabanira.”

Akomeza avuga ko hasobanuwe ko hakozwe byinshi biteza imbere uburenganzira bwa Muntu. Ibyo bikaba bigaragarira mu buryo Leta yashyize umukono ku Masezerano Mpuzamahanga yerekeye uburenganzira bwa muntu. Leta kandi yubahiriza ibikubiye muri ayo masezerano ikanabigaragariza inzego z’Umuryango w’Abibumbye muri raporo zitandukanye itanga.

Mu burenganzira bwa muntu ni ho hagaragarira ko abantu bose bavuka ariko bakwiye agaciro no kwubahwa kimwe. Bose bavukana ubwenge n’umutima, bagomba kugirirana kivandimwe. Umuntu wese akwiye kwemererwa ko afite agaciro n’uburenganzira bwose kandi nta muntu ugomba gucishwa ku wundi ku mpamvu gusa z’ubwoko, ibara ry’umubiri, idini yemera cyangwa se ibitekerezo afite muri poritiki no mu zindi ngingo kandi ntawe ugomba kuzira igihugu akomokamo, ubwoko avukamo cyangwa se indi mimerere yindi.

Ikindi ni uko nta muntu uruta undi, ngo kuko baba bakomoka mu bihugu batareshya kandi umuntu wese agomba kubaho, gushyira akizana no kutarengana. Nta muntu ukwiye guhinduka imbohe cyanga umuja. Kugira abantu abaja cyanga se kubaruruza ntibyemewe kandi nta muntu ugomba kugirirwa urugomo, kuzira agashinyaguro, kwicwa urupfu rubi n’izindi.

Nyiraminani Cansilde yatangarije Imvaho Nshya ko yishimira amatageko yashyizweho arengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, akaba asanga ayo mategeko atuma abantu babana mu mahoro kandi utayubahirije agahanwa.

Agira ati “Gusuzugura no kwirengagiza agaciro n’icyubahiro bya buri muntu ni byo byateye bamwe imigenzereze isa n’iy’inyamaswa yagiye igaragara mu ntambara zagiye ziba ku Isi. Kandi iyo migenzereze umutima w’umuntu ntiwayihanganira. Ni cyo gituma mvuga ko icyo umuntu wese yimirije imbere y’ibindi ari ukwishyira akizana, nta nkomyi mu mvugo no mu bitekerezo, akiberaho mu mahoro.”

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru