Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Uburusiya na Ukraine bahererekanyije imfungwa z’intambara

Thursday 22 September 2022
    Yasomwe na

Uburusiya bwarekuye abasirikare 215 ba Ukraine n’abanyamahanga icumi bari barafatiwe ku rugamba muri Ukraine.

Ni umwanzuro uje mu gihe ibihugu byombi byari bimaze amezi mu biganiro byo guhanahana infungwa z’intambara, babifashijwemo na Turkiya n’Arabiya Sawudite, na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni amakuru yatangajwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky.

Abarekuwe barimo abasirikare barwaniye cyane uruganda rw’amashanyarazi rwa Mariupol n’abakomanda babo.

Naho abanyamahanga icumi ni Abongereza batanu, Abanyamerika babiri, Umunyasuwede umwe, Umunyakorowasiya umwe, n’Umunyamaroke umwe. Bose uko ari icumi bahise bajyanwa muri Arabiya Sawudite aho bazaturuka bataha mu bihugu byabo.

Ku ruhande rwa Ukraine, yo yarekuye imfungwa z’intambara z’abasilikare z’Uburusiya 55 n’umunyapolitiki ukomeye w’Umunya-Ukraine, ariko ukorana n’Uburusiya. Yitwa Viktor Medvedchuk. Afite imyaka 68 y’amavuko.

Kuva mu 2002 kugera mu 2005, Medvedchuk yari umukuru w’imirimo mu biro bya Perezida wa Ukraine Leonid Kuchma, w’icyo gihe.

Ikigo ntaramakuru AP cyo muri Amerika, kivuga ko yaba yaratangiye gukorana n’Uburusiya icyo gihe. Hagati aho, Perezida Vladimir Putin yamubyariye umwana muri batisimu.

Medvedchuk yari depite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ukraine kuva mu 2019. Yari afunze kuva mu kwezi kwa kabiri gushize. Leta ya Ukraine yamuregaga icyaha cyo kugambanira igihugu, cyashoboraga kumuviramo igihano cyo gufungwa burundu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru