Ubutegetsi bwa Uganda bwategetse ko imbuga nkoranyambaga zikoreshwa na rubanda nyamwinshi zifungwa habura amasaha make ngo kuri uyu wa Kane hakorwe amatora ya Perezida arimo guhangana gukomeye.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, dukesha iyi nkuru, bwanditse ko Komisiyo ishinzwe itumanaho muri Uganda ku wa kabiri yategetse ibigo by’itumanaho guhagarika uburyo bwose bushobora gutuma imbuga nkoranyambaga zikora ndetse n’ubundi buryo bwo guhanahana ubutumwa.
Ntawashidikanya ko uyu mugambi ari uwo gukoma mu nkokora umukandida perezida uzwi nka Bob Wine, uhanganye bikomeye na Perezida Museveni uri gushaka gutorerwa indi manda.
Umwe mu batanze amakuru yavuze ko abayobora ibigo by’itumanaho babanje guhamagarwa kuri telefone, babwirwa mu gasuzuguro ko bagomba gufunga izo mbuga nkoranyambaga.
Iryo funga ry’imbuga nkoranyambaga ni ukwihimura cyane cyane kuri Facebook iherutse gusiba konti zifite aho zihuriye na Leta n’ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu, aho yafunze konti z’abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Uganda.
Zimwe mu mbuga nkoranyambaga zafunzwe harimo Facebook, Twitter, WhatsApp, Signal na Viber.
Kuri uyu wa kabiri nibwo Perezida Museveni yavuze ko Facebook ikwiriye kuburirwa niba yihaye gufunga konti z’abarwanashyaka b’ishyaka NRM.
Yagize ati “Facebook yahisemo gufunga ubutumwa bw’abarwanashyaka ba NRM. Kuki babikoze? Nabwiye abantu bacu kubaburira. Urwo rubuga nkoranyambaga niba rushaka gukorera muri Uganda, rugomba kureka buri wese akarukoresha mu bwisanzure.”
Abakoresha interineti n’imbuga nkoranyambaga muri Uganda batangiye gukoresha uburyo butuma umuntu akoresha internet nta kimutangiriye buzwi nka Virtual Private Networks (VPN).
Kuwa mbere nibwo Komisiyo y’Itumanaho muri Uganda yashyikirje ibigo by’itumanaho urutonde rw’imbuga zigera ku ijana za VPN zigomba gufungwa kugira ngo zitifashishwa n’abaturage bashaka kujya ku mbuga nkoranyambaga.
Si ubwa mbere muri Uganda bafunga imbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora kuko byabaye mu 2016, Leta ikavuga ko ari ku mpamvu z’umutekano w’igihugu. Icyo Perezide Museveni yari ahanganye na Kizza Besigye.
Muri Uganda habarirwa abantu bagera kuri miliyoni 20 bakoresha Internet.
Perezida Museveni nk’umwe mu bategetsi ku mugabane w’Afurika umaze imyaka myinshi, amaze igera muri 35 ku butegetsi. Kuri iyi manda ashaka kuyobora ayihanganiye cyane n’umuhanzi wabaye umudepite Bobi Wine, watanzwe n’amashyaka yishyize hamwe ahamije gukura Museveni ku butegetsi.

















