Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umugore w’Impirimbanyi ku burenganzira bw’Abirabura yarasiwe mu Bwongereza

Monday 24 May 2021
    Yasomwe na

Mutungirehe Samuel

Umugore w’Umwiraburakazi, Sasha Johnson, uzwi mu nkundura yo guharanira uburenganzira bw’Abirabura mu Bwongereza, mu kiswe #BlackLivesMatter, yarasiwe i Londres.

Inkundura ya #BlackLivesMatter yadutse umwaka ushize muri Amerika ubwo umupolisi w’Umuzungu yicaga akandagiye ku ijosi ry’Umwirabura George Froid, agapfa abuze umwuka, bituma abirabura bahatuye batera hejuru ko nubundi bakorerwa ihohoterwa n’iyicwa rya hato na hato bitewe n’irondaruhu rikorerwa Abirabura.

Iyi nkundura yageze henshi ku isi harimo no mu Bongereza ku mugabane w’Uburayi aho itahwemye kugaragara mu buryo butandukanye.

BBC yanditse ko kuri iki cyumweru ari bwo Sasha Johnson wari uyoboye abagize iyo nkundura mu Bwongereza yarashwe n’abataramenyekana, ubu ubuzima bwe bukaba buri mu Mana na muganga.

Ishyaka rye rya Taking the Initiative Party, ryavuze ko arwariye mu ndembe guhera kuri iki cyumweru ubwo yari amaze kuraswa mu ruturuturu.

Iraswa rya Sasha ryabere mu karere ka Southwark kari mu Majyepfo y’Umurwa Mukuru Londres ku isaha ya saa cyenda z’ijoro aho mu Bwongereza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru