Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Umugore yafashwe ku ngufu mu Bwongereza mu gihe batabarizaga Elizabeth II

Friday 23 September 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Polisi yo mu Bwongereza yatangaje ko umugore yafashwe ku ngufu n’umugabo ku munsi Umwamikazi Elizabeth II yasezereweho bwa nyuma.

Uwo mugabo bikekwa ko ari uwo mu Burayi bw’Iburasirazuba bitewe n’uko avuga.

Uwafashwe ku ngufu yabwiye polisi ko ayo mahano yabereye mu nyubako ziri aho umuhanda uhurira n’undi mu mujyi wa Chichester, mu ijoro ryo ku wa mbere.

Uyu mugore yavuze ko ahagana saa moya n’igice z’umugoroba mu ihuriro ry’imihanda ya Velyn Avenue na A259 Bognor Road, ari bwo umugabo wo mu myaka 50 ufite umusatsi w’umukara yamuhohoteye yambaye ikoti ry’ubururu.

Umuvugizi wa Polisi ya Sussex yavuze ko abagenzacyaha barimo gukusanya amakuru ndetse n’ubuhamya.

Abatangabuhamya n’undi wese ufite amashusho ya CCTV Camera muri ako gace yasabwe kubitanga kuri Polisi ya Sussex, cyangwa agahamagara kuri Telefone.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru