Yanditswe na: Imfurayabo Pierre Romeo
Indirimbo Rwagitima y’umuhanzi Nsengiyumva wamenyekanye cyane mu ndirimbo Mariya Jeane yamaze kugera hanze ku rubuga rwa youtube.
Umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo Mariya Jeanne yaje kumenyekana cyane ku izina rya Igisupusupu ikanakundwa cyane n’imbaga y’abanyarwanda batari bake baba abatuye mu Rwanda ndetse n’ababa mu mahanga.
Kuri ubu Indirimbo Rwagitima imaze iminsi ivugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga nka facebook, tweeter, whatsapp na instagram, aho aka video k’amasegonda make kagaragazaga Nsengiyumva na Alain Muku kugeza ubu uri kumufasha bari muri studio ahari hari gukorerwa iyi ndirimbo yanakozwe n’umu producer witwa Jay P.
Nyuma y’aka kavidewo kagufi, umubare w’abatari bake bakomeje gutanga ibitekerezo (Comments) kuri izi mbuga nkoranyambaga bagaragaza uburyo bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo.
Byaje kuba iby’agahebuzo noneho nyuma y’iminsi igeze kuri 3 ako kavidewo gakwirakwijwe, ahaje no gukwirakwizwa andi mashusho n’amafoto agaragaza ko iyi ndirimbo yari yangiye gukorerwa amashusho. (Video Clip). Nkuko muri aya mafoto bigaragara, iyi ndirimbo ikaba yarakorwaga n’umugabo usanzwe utunganya amashusho ya Nsengiyumva n’ubundi witwa Fayzo. Aha kandi Alain Muku nawe yari ahibereye muri iri fatwa ry’aya mashusho.
Aha hari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo RWAGITIMA
Nyuma y’iminsi nanone itagera kuri itatu indirimbo Rwagitima yahise ishyirwa ku rubuga rukusanyirizwaho amashusho (Youtube). Kugeza aka kanya nakoraga iyi nkuru, indirimbo ikaba yarimaze kurebwa n’abantu basaga bagera ku bihumbi 14 293, haba hitezwe ko mu gihe kitagera ku cyumweru kimwe, ni ukuvuga uhereye uyu munsi kugeza kuwa gatanu w’icyumweru gitaha iyi ndirimbo izaba imaze kurebwa n’abantu bagera kuri miliyoni 1. Aka kakazaba ari agahigo gaciwe n’uyumugabo kuko bidakorwa n’abahanzi benshi hano mu Rwanda.
Benshi mubari bazi iyi ndirimbo haba mu tubari n’ahandi hatandukanye nko kuri youtube mbere yuko ikorwa, bavuga ko iyi ndirimbo yahinduriwe umwimerere, ikanakurwamo amwe mu magambo benshi bise Ibishegu. Hari aho Nsengiyumva aririmba ”Umwana kumukunda urabanza ukamumenya” Abayizi bavuga ko yavugaga ngo “Umwana kumukunda urabanza ukamweseya ukamurundiramo”. Hari n’aho ngo yaririmbaga ngo “Umwana aryundi iyo bangana”.
Kurikira iyi Link urebe amashusho y’indirimbo RWAGITIMA
https://www.youtube.com/watch?v=cw28HLwLmxQ
Kurikira iyi link wumve amagambo y’ibishegu yakuwe muri Rwagitima
https://www.youtube.com/watch?v=-hD8vRrOC2I
Kugeza ubu muhanzi Nsengiyumva amaze gushyira hanze indirimbo 3 z’amashusho zirimo Mariya Jeanne, Icange, na Rwagitima. Akaba ari gufashwa na Alain Mukurarinda mu cyigo cye yise BOSS PAPA ENTERTAINMENT.




















