MUTUNGIREHE SAMUEL
Mu gihe abanyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangiye gusubukura amasomo nyuma y’amezi agera ku icyenda asubitswe kubera kwirinda icyorezo cya COVID-19, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr. Ndayambaje Irene yatangaje ko nta kigomba kubuza umunyeshuri wese gusubira ku ishuri kabone n’iyo yaba ari umukobwa watewe inda, afite uburenganzira bwose bwo gusubira ku ishuri.
Yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ugushyingo 2020 mu kiganiro yagiranye na Radio Flash fm, avuga ko icyo byasaba cyose cyakorwa kugira ngo umukobwa waba yaratewe inda muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19 ariko agasubira ku ishuri nka mugenzi we w’umuhungu.
Ibi abitangaje nyuma y’uko ubwo Ikigo REB cyashyiraga hanze ingengabihe y’amashuri abanza n’ayisumbuye uko agiye gusubukura amasomo, hari abanyarwanda batari bake n’imiryango itari iya leta yagaragaje ko hari impungenge ko bamwe mu banyeshuri b’abakobwa batewe inda abandi nabo bakaba barishyingiye batujuje imyaka y’ubukure muri ibi bihe bari mu rugo kubera COVID-19 bityo bishobora gutuma badasubira ku ishuri.
Dr. Ndayambaje yagize ati “Umwana wagize ibyago agaterwa inda afite uburenganzira bwe bwose bwo kwiga; wenda nibigorana ko yakiga acumbikirwa nk’uko yigaga, azashakirwa uburyo bwo kwiga n’aho yakiga ataha mu muryango we kugira ngo akomeze kwitabwaho.”
Arongera ati “Ahubwo twese, icyo nasaba ni uko twinjira no muri rwa rugamba mwabonye Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) yatangije na RIB n’izindi nzego, rwo guhana no kumenyekanisha amakuru ku bantu batera inda bariya bana.”
Dr. Dayambaje yakomeje asobanura ko nubwo ikibazo kiri kugaragara ku bakibwa baterwa inda z’imburagihe, ariko umugabo cyangwa umusore wamuteye inda we arigaramiye.
Ati “Ariko hari umugabo cyangwa umusore wamuteye inda wigaramiye uri kwidegembya, bitananditse ku gahanga ke cyangwa se mutanahura no mu nzira ngo umenye ko iryo bara yarikoze. Aho amakuru amenyekaniye ajye atangwa bizanatuma mu by’ukuri n’abo bana batavutswa amahirwe cyangwa n’umudendezo wabo, binatume n’iyi ngeso irandurwa burundu.”
Ku kijyanye n’amakuru atarabonerwa gihamya amaze iminsi mu mbuga nkoranyambaga ko hari ibigo by’amashuri byaba bizasaba abana b’abakobwa ikemezo cya muganga ko badatwite, Umuyobozi wa REB, Dr. Ndayambaje yamaganye yivuye inyuma ko ayo makuru atari yo.

















