Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Umuntu n’ibidukikije bihanganye n’ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere

Monday 20 November 2023
    Yasomwe na

Impuguke mu bumenyi bw’ikirere n’ubuzima bwa muntu baratanga impuruza ko niba nta gikozwe mu kugabanya ibyuka bisohorwa n’ibinyabiziga n’imashini bifite za moteri, abantu bazakomeza guhura n’ingaruka zo kurwara indwara z’ubuhumekero mu buryo budasanzwe no kugira imihindagurikire y’ibihe idasanzwe.

Impuguke zibivuga zihereye ku bigaragara muri ibi bihe, aho indwara z’ubuhumekero ziyongereye mu bantu cyane muri Afurika n’u Rwanda rutavuyemo.
Ngo impamvu zibitera ziracyari nyinshi, zirimo n’ibyuka bisohorwa n’imodoka zifite moteri.

Umuyobozi ushinzwe ishami ryo gukumira no kurwanya indwara y’igituntu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Byiringiro Rusisiro avuga ko iyi myotsi ikomeje kugira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu. Agira ati "Imodoka nyinshi kugeza ubu zikoresha lisansi cyangwa mazutu ngo zake zigende.’’

Ibyuka bisohorwa na moteri n’imashini usanga akenshi ari umukara cyangwa kaki. Ibyo byuka biri mu bwoko butandukanye.

Ibyuka bihumanya umwuka!

Umwuka wahumanyijwe n’ibi byuka abantu barawuhumeka ukinjira mu bihaha, maze ukajya mu maraso, Bityo ‘’oxygene’’ ikaba yasimburwa na ‘’monoxyde de carbone’’, maze ingingo n’uturemangingo dukeneye gukoresha oxygene ntituyibone mu buryo bukwiriye ku gipimo nyacyo.

Dr Byiringiro agira ati: "Umuntu wabaye ahantu hari ibi byuka byinshi akabihumeka, bishobora gutera uburwayi ingingo ze z’umubiri mu gihe zitabonye oxygène ku kigero gikwiriye. Ikindi, ashobora kugira iseseme, isereri ndetse no kubabara umutwe. Iyo muntu akomeje kuba bene aha hantu hahumanyijwe ashobora gutakaza imbaraga ndetse akaba yatakaza ubwenge, byanamuviramo no gutakaza ubuzima."

Akomeza avuga kandi ko hari ingaruka y’imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga cyangwa moteri. Iyo bibaye iby’igihe kirekire, bisobanuye ko ikirere gihora gihumanywa n’ibi byuka.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe hagaragajwe ko iyo myotsi y’ibinyabiziga naza itera indwara zitandukanye ku buzima bwa muntu zirimo asima na kanseri y’ibihaha.

Ibidukikije byarazahaye

Impuguke mu bidukikije zigaragaza ko ibintu byose bikoresha peteroli bisohora imyuka itari myiza kandi igira ingaruka mbi ku bidukikije.

Impuguke akaba n’umushakashatsi mu bidukikije, Dr. Abias Maniragaba avuga ko muri ibyo byuka haba harimo ikitwa umwuka mubi wa karubonike. Iyo myuka ngo iyo igeze mu kirere ihura n’indi myuka karemano bikongera ubushyuhe ku isi.

Atanga urugero rw’imodoka zishaje no gutwika ibintu runaka cyane cyane ibirimo pulasitike.

Ubushakashatsi bugaragaza ko imyuka isohorwa n’imodoka ndetse n’imyotsi ikomoka ku gutekesha inkwi n’amakara bigize 80% by’imyanda yanduza umwuka mu kirere cy’u Rwanda. Leta ishishikariza Abanyarwanda kubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kubungabunga ikirere no kwita ku bidukikije muri rusange, ariko na Leta igafasha mu gukuraho imbogamizi zihari.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) yo mu 2021, igaragaza ko mu bihumanya ikirere, imyuka isohorwa n’imodoka ifata 40%, ibicanwa birimo inkwi n’amakara bigafata 40%, naho 20% isigaye igaterwa n’ibindi bitandukanye birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga bishaje n’indi myanda.

Impuguke mu bijyanye n’ibidukikije zijya inama ko mu kugabanya imyuka ituruka mu modoka, u Rwanda rukwiye gushyiraho amategeko akumira imodoka zishaje zinjizwa mu gihugu ndetse n’ufite imodoka ishaje akajya ayisorera kugira ngo bamuce intege ayireke ntikomeze kwanduza ikirere.

Ikindi ni ugushishikariza abaturage gukoresha imodoka zitwara abantu muri rusange, aho kugira ngo buri wese yumve yatunga imodoka ye bwite, kuko zaba nyinshi mu gihugu kandi zigira uruhare mu kwangiza ikirere.

Umutesi Yvette

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru