Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Ndayambaje n’abamwungirije babiri bahagaritswe

Monday 2 November 2020
    Yasomwe na

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda REB, Dr. Ndayambaje Irene n’abamwungirije babiri bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ku mpamvu zo kunanirwa gushyira abarimu mu myanyauko bikwiye.

Itangazo ry’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize ahagaragara kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2020, ryatangaje ko Abayobozi b’ikigo cy’igihugu cy’Uburezi (REB) bahagaritswe by’agateganyo ku mirimo yabo bitewe no kunanirwa gukurikirana no guhuza ishyirwa mu myanya ry’abarimu uko bikwiriye.

Abahagaritswe ari Dr. Ndayambaje Irenée, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), Madamu Tumusiime Angelique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) na Bwana Ngoga James, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iterambere n’Imicungire y’Umwarimu mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

Hashize iminsi ibiri REB itangaje ko muri rusange abarimu batsinze bari bategereje guhabwa imyanya bangana na 7800 barimo 3753 bo mu mashuri abanza na 4047 bo mu mashuri yisumbuye. Abashyizwe mu myanya bose ni 4657 barimo 3687 bo mu mashuri abanza na 970 bo mu mashuri yisumbuye.

Abatarashyizwe mu myanya bose ni 3143 muri bo 66 ni abo mu mashuri abanza n’abandi 3077 bo mu mashuri yisumbuye.

Urugendo rwo gushyira abarimu mu myanya mu turere dutandukanye tw’igihugu narwo rukaba rukomeje.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru