Thursday . 18 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 15 June » Abapolisi bo muri Pakistan bibeshye barasa ku muryango w’Abanya-Australia, umwana ahasiga ubuzima – read more
  • 15 June » Ibisasu by’Uburusiya byishe abantu 9 ndetse bitwika Katedarali y’amateka iri i Kyiv – read more
  • 15 June » RMA: Bruce Melody yegukanye igihembo, The Same bataha amaramasa – read more
  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more

Umuyobozi ukomeye mw’ishyaka rya Keir Starmer yeguye kubera inyandiko za Epstein

Monday 2 February 2026
    Yasomwe na

Lord Mandelson yasezeye mu ishyaka ry’abakozi mu bwongereza avuga ko ashaka kuririnda “gukomeza kurikoza isoni” bitewe n’ibivugwa ku mubano we na Jeffrey Epstein.
Inyandiko nshya zasohotse muri Amerika ku wa Gatanu zigaragaza ko Epstein yaba yarohereje Mandelson amadolari 75,000 mu byiciro bitatu hagati ya 2003 na 2004. Zigaragaza kandi ko mu 2009 Epstein yohereje amapawundi 10,000 kuri Reinaldo Avila da Silva, wari umukunzi wa Mandelson icyo gihe, ubu akaba ari umugabo we.

Mandelson avuga ko nta makuru afite y’ayo mafaranga bivugwa ko yahawe mu myaka 20 ishize, kandi ko yemera ko ayo makuru ashobora kuba ari “ibinyoma”, ariko akavuga ko agomba kubikoraho iperereza ku giti cye.

Yongeyeho ati: “Ndifuza kongera gusaba imbabazi abagore n’abakobwa bagizweho ingaruka, amajwi yabo yagombaga kumvwa kera cyane.”

Jeffrey Epstein yakatiwe igifungo cy’amezi 18 mu 2008 nyuma yo kwemera ibyaha bibiri birimo gushuka abakobwa b’imyaka nka 14 ngo bakore uburaya. Yapfiriye muri gereza mu 2019.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru