Nyirarugero Dancille, ni umwe mu bayobozi bakuru mu gihugu baraye bagiriwe ikizere na Perezida Kagame Paul, abashyira mu myanya itandukanye y’inzego za Leta.
Nyirarugero yatunguye benshi akimara kwisanga yagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, cyane ko iyi ntara yari imaze igihe iyoborwa n’abahoze ari abayobozi ba tumwe mu turere twayo, cyane cyane baciye mu karere ka Musanze.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe dukesha iyi nkuru, yavuze kuri byinshi ku buzima bwe, yavuze ko ari umubyeyi wubakanye n’umugabo bafitanye abana bane, ukunda kuganira n’akanyamuneza kenshi avangamo n’imirongo yo muri Bibiliya cyane ko ari n’Umu-Anglican.
Nyirarugero nk’abandi Banyarwanda, amashuri abanza yayahereye ku Ishuri ribanza rya Rungu riri mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, akomereza ayisumbuye muri Lycée Notre-Dame de Cîteaux i Kigali, naho icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza abyiga muri INES-Ruhengeri mu by’ubukungu.
Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yacyize muri Kaminuza ya Makerere iba Uganda, yiga n’ikindi [cya gatatu] mu Budage mu bijyanye n’ireme ry’uburezi agisoza mu 2019.
Uyu mubyeyi w’imyaka 54 y’amavuko yatangaje ko yatunguwe cyane no kwinjizwa mu buyobozi, dore ko ari ibintu bitigeze bimuza mu nzozi no kuva mu bwana.
Ati “Byantunguye cyane birananshimisha kubona Nyakubahwa Perezida wa Repubulika angirira icyizere akampa izi nshingano.”
Yavuze ko yumvaga ashobora kuzaba nibura nk’umuyobozi wa kaminuza runaka mu gihe yazaba amaze kugira impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) bitewe n’uko urwego rw’uburezi ari rwo akoramo kuva mu 2009.
Yakomeje ati “Nkurikije uko nkunda uburezi numvaga nshaka kuzabona impamyabumenyi y’ikirenga, nkaba nayobora nka kaminuza runaka.”
Iyo uganira nawe wumva ari umuntu uhorana icyizere kandi utikunda akabifatanya n’umurava, ibintu ahamya ko byamufashije mu buzima bwe aho yagiye anyura hose kuko yakoranaga neza n’abandi.
Ati “Nkunda gukora kandi nkumva nagera kure hashoboka. Ibyo bindemamo umutima wo gukora cyane no gufatanya n’abandi tugashyira hamwe tukaba twagera ku kigamijwe.”
Nyuma yo gushimira Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere cyo kumugira Guverineri, Nyirarugero yamwijeje ko atazamutenguha.
Yagize ati “Mbere na mbere ndashimira Umukuru w’Igihugu cyacu, Paul Kagame, ku bw’icyizere yangiriye akampa inshingano zo kuyobora Intara y’Amajyaruguru […] Kuba yangiriye icyizere, nzabikora neza mfatanyije n’abaturage b’iyi ntara.”
Kuva mu 2009, Nyirarugero yakoraga mu rwego rw’uburezi aho yatangiriye muri INES-Ruhengeri ari umwarimu, nyuma y’aho yerekeza mu Ishuri rikuru rya Muhabura Polytechnic aho yigishishije akanaba umuyobozi w’ishami ry’ubukungu.
Intara agiye kuyobora ni nayo yavukiyemo anakuriramo kuko yaboneye izuba mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze. Ahamya ko kuba ari ahantu azi neza bizamufasha mu miyoborere.

















