Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

YOUNG GRACE YAHISHUYE IGITSINA CY’UMWANA ATWITE N’IZINA AZAMWITA

Monday 18 March 2019
    Yasomwe na

Yanitswe na Imfurayabo pierre Romeo

Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana kuma radiyo n’imbugankoranyambaga avuga ko umuraperikazi w’Umunyarwandakazi Young Grace atwite, yemeje ko ibivugwa ko ari byo ndetse anaboneraho umwanya wo gutangaza izina rimuri ku mutima ateganya kuzita imfura ye n’igitsina cye.

Uyu muraperi uherutse gutambutsa ubutumwa ashimira Imana kuba yemeye kumuha umwana mbere y’uko akora ubukwe, yatangaje ko kuri we kuba atwite yumva ari ibintu by’agaciro gakomeye akaba ariyo mpamvu imfura ye igomba kwitwa izina ry’agaciro.

Young Grace atangaza izina azita umwana atwite, yabanje kuvuga ko afite mu nda, umuntu w’agaciro gakomeye, akaba ariyo mpamvu yifuza kuzita umwana we izina ry’ibuye ry’agaciro ku Isi rya Diyama, umwana akitwa “Diamante” byumvikana ko ari umukobwa
.
Young Grace ukunzwe na benshi mu muziki Nyarwanda atwite imfura ye, nyuma y’igihe amaze yumvikana mu rukundo n’umusore ukina mu cyiciro cya Kabiri hano mu Rwanda witwa Rwabuhihi Hubert uzwi nka Piqué.

Yakundanye n’uyu musore nyuma yo gutandukana n’umuzungu ukomoka mu Budage bakundanaga mu mwaka ushize, ndetse icyo gihe byigeze no kuvugwa ko bagiye gukora ubukwe gusa byarangiye ubu bukwe butabaye ahubwo hamenyekana undi mukunzi mushya bari kumwe ubu.

Nyuma yo kwambikwa impeta y’urukundo Young Grace yavuze ko uyu mwaka wa 2019, uzarangira akoze ubukwe n’ubwo atigeze ashimangira italiki ya nyayo ahubwo ati “Tuzabamenyesha”, uyu muraperi yavuze ko akunda uyu musore bari kumwe kubera umutima mwiza agira.

Young Grace avuga ko yumva afite amatsiko yo kubona imfura ye yatangaje ko ariyo mpamvu atigeze ahisha ko atwite, uyu muraperikazi abajijwe ibijyanye n’ubukwe bwe yatangaje ko agiye kubanza kubyara icyakora n’ubukwe nabwo buri mu bintu atekereza.

Ubwo yabazwaga niba gutwita bitazagabanya umuvuduko w’umuziki we, Young Grace yatangaje ko kubwe gutwita ari ibintu yifuzaga ku buryo agiye kubiha umwanya gusa ngo ntabwo aza guhagarika umuziki.

Young Grace yavuze ko yise umwana azabyara “Diamante” andi mazina asigaye akazayamwita amaze kuvuka.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru