Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Ya misoro ku butaka Perezida yavuzeho inyoroshyo hagiye gutangazwa impinduka zayikozweho

Friday 29 January 2021
    Yasomwe na

Mu kiganiro Perezida Kagame Paul aherutse kugirana n’abanyamakuru n’abaturage tariki ya 12 Ukuboza 2020, abaturage batari bake bishimiye ko yabijeje ko hashobora kuzashyirwamo inyoroshyo ku bo bigaragara ko batorohewe no kwishyura imisoro mishya ku mitungo itimukanwa ari yo ubutaka n’inzu, nyuma yuko bamugaragarije ko wiyongereye cyane.

Icyo gihe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yasobanuye ko minisiteri ayoboye imaze iminsi yakiriye ubusabe bw’abaturage ko amavugurura yakozwe muri iyo misoro mu 2018 benshi bagaragaje ko igiciro kuri metero kare kikubye inshuro zigera kuri eshatu, ko bibabangamiye mu mikoro make basigaranye, cyane ko hiyongereyeho n’ingaruka za Covid-19 yahungabanyije ubukungu bwa bamwe.

kuri uyu wa Gatanu Minisitiri Dr. Ndagijimana yatangaje ko bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2021 hazasohoka impinduka zabaye kuri uwo musoro.

Yabwiye Radiyo y’igihugu ko itsinda rishinzwe kubyigaho nirirangiza akazi karyo ari bwo bizatangazwa.

Guhinduka kw’ibiciro kuri metero kare ku mutungo utimukanwa mu gihugu byatewe n’Itegeko rigena inkomoko y’umutungo w’inzego zegereye abaturage rivuga ko umusoro uri hgati y’amafaranga 0 na 300 kuri metero kare imwe.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru