Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Zimbabwe yokejwe igitutu ngo itange Protain Mpiranya ku ruhare akekwho muri Jenoside

Friday 9 April 2021
    Yasomwe na

Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, rwongeye gusaba Guverinoma ya Zimbabwe gushyikiriza ubutabera Mpiranya Protais w’imyaka 60 y’amavuko, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni ubusabe bwongeye gutangwa n’ubushinjacyaha bw’urucrwego, bwotsa igitutu Zimbabwe nyuma yo kuaragaza ko yatereye agati mu ryinyo.

Mpiranya yari umusirikare ndetse akaba ari nawe wari ukuriye abarindaga Perezida Habyarimana. Amaze imyaka 27 yihishahisha ubutabera bumushakisha ngo akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.

Uyu mugabo ni umwe muri ba ruharwa bashakishwa na IRMCT, aho ari ku rutonde rwariho umucuruzi Félicien Kabuga wafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020.

Aba bombi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zarabashyiriyeho akayabo ka miliyoni 5 z’Amadorali ku muntu watanga amakuru y’aho bari cyangwa akabashyikiriza inzego zibishinzwe.

Umushinjacyaha wa IRMCT, Serge Brammertz, yavuze ko afite icyizere cy’uko nyuma yo gufata Kabuga, Mpiranya ariwe ukurikiyeho.

Abagenzacyaha b’uru rwego bamaze igihe kinini bavuga ko Mpiranya ashobora kuba ari muri Zimbabwe ndetse bagerageje ibishoboka byose ngo basabe ubuyobozi bw’iki gihugu kubashyikiriza Mpiranya.

The Guardian dukesha iyi nkuru yatangaje ko hari abayobozi muri IRMCT bagiriye uruzinduko muri Zimbabwe nyuma y’ivanwa ku butegetsi rya Robert Mugabe, bizeye ko ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Mnangagwa bushobora gutanga Mpiranya agakurikiranwa.

Bivugwa ko icyo gihe nta cyakozwe ariko ngo muri uku kwezi IRMCT yongeye gusaba Zimbabwe gushyikiriza Mpiranya ubutabera. Ndetse ngo hari icyizere nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Zimbabwe ajyanye no guhererekanya abanyabyaha.

Brammertz yavuze bitewe n’uko Mpiranya yari umusirikare, bishoboka ko akomeje gukingirwa ikibaba n’abasirikare bakuru muri Zimbabwe ndetse ngo mu minsi ishize yakomeje gukora ingendo mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Zimbabwe na Afurika y’Epfo.

Yagize ati “Dutekereza ko agihari, agikora ibikorwa bye kandi kugeza mu minsi ishize yakoreraga ingendo muri Afurika yo hagati no mu Burasirazuba. Birashoboka ko ari muri Zimbabwe, RDC na Afurika y’Epfo.”

Abagenzacyaha bavuze ko u Rwanda na RDC bimaze igihe bifitanye umubano mwiza, ndetse ngo ibi bikaba bishobora kuzaba imbogamizi kuri Mpiranya mu gihe Zimbabwe yaba yemeye kumutanga kuko RDC ishobora kuba itacumbikira abakekwaho gukora Jenoside mu Rwanda.

Brammertz ati “Nk’umuntu wari ukuriye abarinzi ba perezida [Mpiranya], ni umwe mu bakekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

IRMCT ivuga ko Mpiranya ari umwe mu batanze itegeko ryo kwica Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe ku wa 7 Mata 1994, aho Madamu Agathe yishwe ari kumwe n’Abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga.

Uretse Minisitiri w’Intebe, bivugwa kandi ko Mpiranya yatanze itegeko ryo kwica abandi banyapolitiki bakuru batavugaga rumwe na Leta.

Abagenzacyaha bavuga ko yagiye muri Zimbabwe nk’umwe mu bari bayoboye Umutwe w’abarwanyi wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside, kuri ubu ukaba ubarizwa mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru