Tuesday . 2 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Zimwe mu nyeshyamba zo mu ntara ya Kasaï muri Kongo zashyize intwaro hasi

Thursday 31 January 2019
    Yasomwe na

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, abakuru batatu b’umutwe w’inyeshyamba ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bishyikirije ubutegetsi bw’iki gihugu.

AFP bisubiramo amagambo y’abategetsi ba Kongo bavuga ko umwe muri aba batatu ari Mubiayi Dewayi.

Bwana Dewayi ashinjwa kuba yariciye ku karubanda umugore w’uwahoze ari umutegetsi wa teritwari (territoire) ya Luebo mu ntara ya Kasaï, akamwica amuciye umutwe.
Joseph Mutshipayi, umukuru wa teritwari ya Luebo, yavuze ko Bwana Dewayi "yavuye mu ishyamba ari kumwe n’inyeshyamba 60".

Yagize ati: "Yaduhaye imbunda enye za AK 47 n’amasasu". Yavuze ko aba bishyikirije ubutegetsi bavuze ko bifuza kuba bashyirwa mu gisirikare cya Kongo.

Mu mpera y’icyumweru gishize, izindi nyeshyamba 600 zo mu ntara ya Kasaï zashyize intwaro hasi, zivuga ko zihagaritse kurwanya leta. Zavuze ko zishyikirije ubutegetsi nk’ikimenyetso cyuko zishyigikiye Perezida mushya wa Kongo, Félix Tshisekedi.
Src/ BBC

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru