Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

abamotari bakwiye gukomeza kwihanganira isubikwa ry’ingendo

Monday 1 June 2020
    Yasomwe na

By Imfurayabo Pierre

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko abamotari bakwiye gukomeza kwihanganira isubikwa ry’ingendo zitwara abagenzi kuri moto, kuko abantu bose bagomba gushyira hamwe kugira ngo icyorezo cya coronavirus gihashywe burundu.

Kuri iki Cyumweru nibwo Guverinoma y’u Rwanda yongereye igihe cyo gusubukuriraho ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali kizajyana no kwemerera moto zitwara abagenzi kongera gukora, ni icyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura rigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Itangazo ry’ibi byemezo ryavuze ko “Ingamba nshya zo kurwanya COVID-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.’’

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe abamotari hirya no hino mu gihugu bari batangiye kwitegura gutangira ibikorwa.

Prof Shyaka yavuze ko kuba izi ngendo z’abamotari zongeye gusubikwa, ari ukubera ko nta kiruta ubuzima kandi kwirinda biruta kwivuza.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Prof Shyaka yagize ati “Abamotari turabakunda kandi bakora umurimo mwiza ufitiye igihugu ndetse n’ingo zabo akamaro, ariko ugendeye ku buryo ibintu bimeze uyu munsi, twasanze ari byiza ko baba baretse tukihangana iminsi mu gihe tukinoza ingamba n’uko byakorwa kugira ngo iki cyorezo kidatangira bushya.”

“Turagira ngo badukundire kuko babaye imfura n’ubu nibakomeze babe zo, moto bari bazogeje ndetse bari banaguze ibyangombwa byose ni byiza, ariko reka tube twihanganyeho indi minsi kuko iki cyorezo tugomba kugikumira ntikigomba kuduhinyuza.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze ko iyo abantu bari kuri moto akenshi usanga nta na santimetero ijyamo hagati y’umumotari n’uwo ahetse, ku buryo bagenda bafatanyeho.

Yasabye abamotari gukomeza kwihangana kuko ubuzima bwabo buruta amafaranga bashaka gukorera.
Ati “Nibareke dushyiremo umwanya wo kunoza izi ngamba neza hanyuma tuzongera tubabwire.”

Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 iterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus agaragaye mu Rwanda ku wa 13 Werurwe 2020, hamaze kuboneka 370 banduye, 256 barayikize mu gihe 113 bakitabwaho n’abaganga naho umwe yitabye Imana.
Mu Mujyi wa Kigali honyine harabarurwa abamotari basaga ibihumbi 26, mu gihe mu gihugu hari abasaga 45 000.

Source/Igihe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru