Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Bamwe mu bari bahagarariye imwe mu mitwe y’inyeshyamba itavuga rumwe na leta ya DRCongo baheze ku kibuga cy’indege kiri mu mujyi wa Goma kubera kubura indege ibageza i Nairobi.
Bari bitabiriye ibiganiro byo gushakira hamwe amahoro arambye mu Burasirazuba bwa Congo, baturutse muri Kivu y’amajyepfo na Maniyema.
Aba bantu baburiye indege mu mujyi wa Goma ni intumwa z’imitwe 11 y’inyeshyamba hamwe n’abandi bahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta bose hamwe bakaba bagera kuri 87.
Ibi biganiro biri kuba ku nshuro ya Gatatu biri kubera mu mujyi wa Nairobi, ni ibiganiro bigamije gushyakira amahoro uburasirazuba bwa DRC bikaba bihuje imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri aka gace hamwe n’intumwa za Leta ya DRC.
Nk’uko umuvugizi wabo Deogratias Buhuma Bitalya yabivuze ngo aha bahamaze iminsi igera kuri ine, nyamara babuze indege ibatwara mu mujyi wa Noairobi aho ibiganiro byagombaga kubera, bakaba baboneyeho gusaba ko bakoroherezwa indege yo kubatwara byihuse dore ko ibiganiro bashaka kwitabira byatangiye kuri uyu wa 28 Ugushyingo.
Ibi biganiro bigomba kumara iminsi 6 biri kubera mu mujyi wa Nairobi aho umuhuza muri ibi biganiro Uhuru Kenyatta agomba kumva impande zombi haba k’uruhande rw’inyeshyamba ndetse no k’uruhande rwa Leta ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta, kugirango bashakire igisubizo hamwe, nk’uko Rwanda tribune ibitangaza.




















