Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

U Burayi bweruriye Tshisekedi aho buhagaze ku gisubizo cy’intambara mu karere

Thursday 29 February 2024
    Yasomwe na

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Anthoie Tshisekedi Tchilombo amaze iminsi asaba Isi n’Umuryango Mpuzamahanga ko bamufasha kubwira mugenzi we w’u Rwanda kurekera gufasha umutwe wa M23 bahanganye, ikibazo cy’intambara mu Burasirazuba bwa Congo kibabonerwa umuti.

Bimwe mu bihugu bikomeye bijya bimwumva ibindi bikamutera utwatsi, ko igisubizo kirambye cy’intambara mu karere cyaba mu nzira y’ibiganiro, bamwe bakavuga ko byaba ibiganiro hagati ya Congo n’u Rwanda abandi bakavuga ko hakenewe ibiganiro hagati ya Congo n’umutwe wa M23 bahanganye.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) nawo wasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kujya mu mishyikirano n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ukorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ni ubutumwa bwa Josep Borell ushinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano muri EU, bwagejejwe mu nteko ishinga amategeko na Jutta Urpilainen ku wa 27 Gashyantare 2024.

Jutta usanzwe ari Komiseri wa EU ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, yamenyesheje abagize Inteko ko uyu muryango uhangayikishijwe n’intambara iri kubera muri Kivu y’Amajyaruguru n’ibikorwa by’urugomo rukorerwamo n’ubuhunzi iri gutera.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat, tariki ya 21 Gashyantare 2024 yatangaje ko kugira ngo ikibazo cyo muri Kivu y’Amajyaruguru gikemurwe, hadakenewe ingamba za gisirikare, ahubwo ko hakenewe ibiganiro bya politiki bidaheza.

Kuva na kera na mbere, Perezida Tshisekedi yahakanye aranatsemba ko ibyo kuganira na M23 atabikozwa cyane ko yamaze kuwita umutwe w’iterabwoba.

Jutta yatangaje ko EU ishyigikiye ubutumwa bwa Faki, agira ati “Dushyigikiye ubutumwa bwa Perezida wa Komisiyo ya AU bwo ku wa 21 Gashyantare: nta gisubizo cya gisirikare gikenewe kuri iki kibazo. Ibiganiro bya politiki byonyine ni byo byakemura imizi y’umutekano muke no kubura kw’ituze.”

Komiseri wa EU kandi yagaragarije abagize Inteko y’uyu muryango ko igikwiye ari ukubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro byabereye i Luanda muri Angola n’i Nairobi muri Kenya, yongeraho ko ubusugire, ubumwe n’ubwigenge bw’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari bukwiye kubahwa.

Ati “EU ishimangira ko ishyigikiye n’imbaraga ibiganiro bya Luanda na Nairobi, igasaba ko bisubukurwa vuba. Imirongo yashyizweho igomba kubahirizwa, inzego zishinzwe ubugenzuzi zikongera zigakora.”

Ubu butumwa bwa Borell bugejejwe mu Nteko ya EU, mu gihe Leta RDC yaheje M23 mu biganiro bya Nairobi byatangiye muri Mata 2022. Ubutegetsi bw’iki gihugu kandi bwaratsembye, buvuga ko budashobora guhurira n’intumwa z’uyu mutwe i Luanda.

U Bubiligi nabwo bwatsembeye Tshisekedi

Ejo tariki ya 28 Gashyantare 2024 ubwo Perezida Tshisekedi yasuraga u Bubiligi, nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe, Alexander De Croo, abanyamakuru bamubajije icyifuzo cye ku Bubiligi, asubiza ati “Icyo nasabira u Rwanda ni ibihano.”

De Croo we yagaragaje ko gufatira u Rwanda ibihano bidashoboka, asobanura ko hari ibiganiro biri kuba muri uyu muryango kugira ngo uhane abantu ku giti cyabo bafite aho bahurira na M23.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru