Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho ibyaha ari bi Bizimungu Jean Baptist, Hitiyaremye Alfred na Musabimana Simon bakurikiranyweho ibyaha bibiri byo kwihesha ikintu cyundi hakoreshejwe uburiganya no gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo.
Umuvigizi w’uru rwego Dr. Murangira B. Thierry yatangarije Radio y’Igihugu ko abo bagabo bakoraa nk’itsinda, bagakora ibikorwa byo kwambura abantu mu buryo baba bumvikanyeho bagamije kugira ngo batware abantu ibyabo.
Ati "Uko babikora, bashaka amakuru nko ku muntu ufite ikibanza bakamubeshya ko ari umukozi wa sosiyete y’itumanaho bityo bashaka ibibanza byo gushingamo iminara.
Bakamubwira ko bifuza gukodesha cyangwa kugura ibyo bibanza, bakavuga ko ari ibiciro byo hejuru cyane, bakumvisha umuntu ko abifitemo inyungu, bakamubeshya ko yatoranyijwe mu bantu benshi ko ari we wshimwe."
Dr. Murangira yakomeje asobanura ko abo bantu bahita bashyira umumtu mu marangamutima ko ari we washimwe, akumva ko agiye kubona inyungu z’umurengera agahita atwarwa, atagira amakenga bagatangira kumusaba amafaranga, bagahita bamwoherereza amasezerano y’ubukode y’amahimbano hanyuma bagatangira kumusaba esanse nk’abatekenisiye, ngo baje kuhasura; akayatanga ndetse bikaza no kugeraho we bamwumvisha ko hari n’undi muntu ushakisha ikibanza kugira ngo bakimuhe agomba gutanga amafaranga.
Mu gihe umuntu uri gutekerwahi iyo mitwe atagize amakenga, abo batekamutwe birangira bamutwaye amafaranga ye ntiyongere kubabona ukundi.
RIB kandi igira inama abantu kugira amakenga ku butumwa bugufi bahabwa n’abo batazi kuri telephone, kuko hari ibyo abantu nkabo bohereza wabikora uko babigusaba bagatwara urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp bakajya basaba abantu amafaranga mu izina ryawe.

















