Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

Abagore bagaragaje ko ubuzima bwa bo bwite bubangamirwa iyo bagiye kwa muganga

Wednesday 13 November 2019
    Yasomwe na

Abagore n’abakobwa bafite ubumuga barasaba ko hirya no hino mu mavuriro bashyirirwa ho ibikorwa remezo bibafasha kubona serivisi z’ubuzima mu buryo buboroheye kandi ubuzima bwabo bwite butabangamiwe.

Ibi byagarutswe ho kuri uyu wa gatanu tariki ya 08 Ugushyingo 2019 mu nama yateguwe na UNABU umuryango uvugira abagore bafite ubumuga,yari igamije kurebera hamwe aho Serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zigeze zihabwa abagore n’abakobwa bafite ubumuga.

Sauda Mukamazimpaka ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga avuga iyo bagiye kwa muganga bibagora cyane kubasha kumvikana na muganga ugasanga atashye ntacyo afashijwe kuko ikibazo cye kitumvikanye.

Yagize ati”Imbogamizi ni nyinshi cyane ku bafite umuga bwo kutumva no kutavuga iyo tugiye kwa muganga ,ikibazo cy’Itumanaho n’abaganga kiratugora ikindi turabizi ko hagomba kubaho ibanga hagati y’umurwayi na muganga bisaba ko njyana umusemuzi iryo banga ntiriba rikiriho.”

Sauda yakomeje asaba ko abaganag bigishijwe ururimi rw’amarenga byabafasha no kurinda ibanga ry’ubuzima bwa bo bwite.
Honorine Tuyishimire uhagarariye abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije yavuze ko mu cyiciro cyabo bafite ikibazo cy’indwara yitwa Duaphism mu Rwanda baklaba batayite ho amakuru ndetse ikaba ntaho ivurwa.

Yagize ati”Imbogamizi ikomeye turikugerageza gukora ho n’ubuvugizi ni indwara yitwa Duaphism ifata umwana akiri mu nda ya nyina nago iramenyekana cyane mu Rwanda ari nayo mpamvu bitugora cyane amakuru dufite ni uko ivurwa igakira buretse ko mu Rwanda ntiturabona umuganga n’umwe ufite ubumenyi bwo gukurikira iby’iyo ndwara. ”

Umugwaneza Pascal ukora muri UNABU yavuze ko mu bushakashatsi bakoreye mu turere twa Gicumbi,Nyanza,Bugesera,Rutsiro yavuze ko muri rusange servisi zihari ariko nta bikorwa remezo bihari biborohereza kuzibona.
Yagize ati”Muri rusange twasanze servisi zihari ariko nta bikorwaremezo bihari biborohereza kuzigera ho ikindi ni uko nabo bafite ikintu cy’umuziro kuri bo bakumva ibijyanye n’imyororokere ntibibareba kuko baba bibaza niba nabo ari abantu bikwiye kubyara ugasanga ntibabyita ho.”

Byagaragajwe ko cyane kubafite ubumuga bwo mu mutwe badafite uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo aha ari naho bituma usanga nk’ababyeyi babo babafatira ibyemezo birimo no kuboneza urubyaro btabigize mo uruhare.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru