Mutungirehe Samuel
Abahujinkindi Josephine, ni umunbyeyi wubatse, atuye mu murenge wa Fumbwe, akagari ka Sasabirago mu mudugudu wa Urukaya ho mu karere ka Rwamagana, avuga ko yanyuze mu kigerageza kitoroshye ubwo umwana we w’umwangavu yahohoterwaga afite imyaka 14 y’amavuko, bikozwe n’umukozi wo mu rugo rwabo wari ufite imyaka 23.
Yabitangaje mu buryo bwo guha urugero ababyeyi uko babyitwaramo baramutse bahuye n’ikibazo gishobora gutuma umwana wahohotewe adahungabana, bikamufasha gusohokja mu kibazo neza adahungabanyijwe n’ingaruka zacyo kandi ikigero arimo kitamwemerera guhangana n’ibyo bibazo wenyine.
Yagize ati “Umwana yaje kubimbwira nyuma ko hari utuntu yamushukishije bakora imbonano mpuzabitsina; kuko umuhungu yari mukuru yaje kubona amuteye inda ahita yigendera. muri iyi minsi umwana mbona ubuzima butangiye guhinduka, umwana ararwaragurika, Papa we amuzana hano kwa muganga.
Amuzanye umwana ntibyakunze yarakomeje ararwara nanjye nza kumujyana mu rindi vuriro ariko mbona umwana aranze arakomeje ararwara.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko yagezeho yegera umwana we aramubaza icyabaye kuko atari gukira kandi ntako atagize ngo bamuvuze, ati “Aho ntihaba hari umuhungu mwaba mwarakinnye mugakora imibonano mpuzabitsina? umwana yarambwiye ati ntawe twakinnye. Nkanjye w’umubyeyi rero narashishoje nti ibyo ari byo byose ngwino nkujyane ku kigo nderabuzima bagusuzume turebe wenda ko utaba utwite.
Umwana namuzanye hano mukorera ibizamini nsanga umwana aratwite.”
Abahujinkindi yavuze ko akimara kubona ko ibyo yakekaga ari byo yabay nk’uguye muri koma. ati “Nta kindi cyanteye kugwa muri koma, narebye uko umwana angana, umwana w’imyaka 14, ubwo njya kumuzana ngo bamusuzume nabwiye papa we nti ndabona umwana yanga akaremba reka tujye kumusuzumisha turebe. Nkimara kumusuzumisha rero nsanze byaragenze gutyo nkagwa muri koma naravuze nti ndahinguka mu rugo mvuge ngwiki, ariko ubwo narihanganye, nta handi nari buge, nta n’ikindi nari bukore.”
Amaze kubibwira Papa ko umwana atwite nawe byabaye uko agwa muri koma, aho azanzamukiye amubwira ko igisigaye ari uguhangana n’ikibazo, cyavutse, bimunanira kugira icyo yarenzaho abiharira nyina w’umwana ngo akore icyo ashaka.
Nk’umubyeyi wari mu bagize itsinda ry’inshuti z’Umuryango, Abahujinkindi Josephine yigiriye inama yegera urwego rw’Ubugenzacyaha RIB batanga ikirego, babasaba gutegereza ko umwana abyara, ariko hagati aho babagira inama yo kujya kubibwira Isange One Stop Center.
Kuri Isange naho bamusabye gutegereza uwmana akazabyara bakabona gutangira gukurikirana ikirego cye.
Ati “Banjyanye ahantu hiherereye turaganira, barambwira bati ‘Nta kindi kintu gitumye tugushyira hano ngo tuganire, hari ababyeyi bamwe na bamwe bajya baza bakadutegeka ko twabakuriramo inda z’abana babo’, naramubwiye mu kifuzo cyanjye nti ntabwinifuza ko inda y’umwana wanjye yavamo nubwo atwite, icyo nifuza ni uko uwo atwite yavuka, akavuka ari muzima na nyina agasigara ari muzima ubundi ubuzima bukazakomeza.”
Ubuzima bw’umwana n’uwo atwite bwakomeje kubungabungwa, bamukorera ibizami umwana agerahgo aravuka neza.
Uyu mubyeyi avuga ko umwana yatewe inda yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, ariko yamubajije ikifuzo cye mu gihe bigaragaye ko atwite, umwana yemera ko akomeza kwiga atwite, abyara mu munsi bafunzeho amashuri yararangije ibizamini byose.
Ati “Umwana yabyaye mu kwa 11, mu kwa mbere bafunguye amashuri akomeza kujya kwiga uwmaka wa gatatu, ubwo rero bafunguye umwaka umwana amaze kubyara nasigaranye uruhinja rw’ukwezi n’igice akomeza amashuri ajya kwiga, bamwe ntibyabashimisha ukuntu nsigaranye uruhinja rw’ukwezi n’igice ndutesheje nyina rutonse amashereka ya buri saha buri saha, bati buriya ibintu akoze ni ibiki, iyo areka umwana akonsa uwmana we n’ayo mashuri akayareka akazaba ayakomeza ikindi gihe.
Ntabwo njye mu mutima wanjye byankundiye, umwana naramusigaranye afite ukwezI n’igice, ubungubu umwana arangije umwaka wa gatatu, yakoze ikizamni cya leta agiye kujya mu wa kane.”
Abahujinkindi Josephine, avuga ko kuba umwana we yari akiri muto, ibyamubayeho atabiteguye, yahisemo kumwihanganira, yanga kumutererana mu kibazo yari aguyemo bigatuma ata umurongo w’ubuzima.
Ati “Kuko hari henshi tugenda dusanga umwana yaragize ikibazo, mu rugo umutekano wabuze, ibibazo byavutse ndetse na wa mwana bikamukurizamo ibibazo byatuma yajya no kwiytahura cyangwa mu bundi buzima butari bwiza namba ariko njyewe ntabwo nabitekereje.
Naravuze nti ndaje mubungabungire ubuzima ndetse mbungabunge n’ubw’umwana we kugira ngo muri ya minsi izaza nawe azagire intambwe yabasha kwiterera nk’umwana wize.”
Agira inama ababyeyi bagenzi be ko bajya baba hafi y’abana babo, barusheho kubagira inama kandi igihe bahuuye n’ikibazo birinde kubatererana cyangwa kubahanahana kuko umuti w’ikibazo ari ugushaka igisubizo aho kugihunga.















