Mu gihe kitarenga umwaka bamaze batangiye kwihuriza hamwe, abakora ibikoresho bikoze mu mpu z’amatungo mu Rwanda batangaje ko bageze ahantu hashimishije mu kwambika abanyarwanda n’abanyamahanga ariko bagisigaranye imbogamizi imwe yo kubona impu zitunganyije neza bikorewe imbere mu gihugu.
Iri huriro rizwi nka Kigali Leather Cluster, rivuga ko rihanganye n’ibikozwe mu mpu nk’inkweto, amasakoshi, imikandara n’ibindi biva hanze y’u Rwanda bikagurwa ku giciro gito ariko biyemeje kurutsinda babifashijwemo na Leta.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024 nibwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome yasuraga Abitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga, EXPO 2024, ririmo kubera i Gikondo mu mbuga y’Urugaga rw’Abikorera PSF.
Abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bamutangarije ko urugendo rwo kongera ibikorerwa mu rwanda barugeze kure ariko basigaranyemo imbogamizi yo kubona uruganda rwatunganya impu z’amatungo abagirwa mu rwanda bigatuma n’ibiciro birushaho korohera abaguzi.
Kamayirese Jean d’Amour, uyobora Ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda yabwiye itangazamakuru uko bageze ku rwego bariho mu mwaka umwe gusa.
Yagize ati: "Ikintu cya mbere twabanje gukora ni uguhuza abanyamuryango, muzi ko iri huriro ryari riri inyuma cyane ariko aho tumaze gushyiriraho Kigali Leather Cluster, tubikesha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame waduhwituye, icyo yakoze bwa mbere ni ukugarura ba bantu mu mwuka wo gukora ibikorerwa mu Rwanda, baduhuza n’amakoperative, kampani, amabagiro, abakora ibikomoka ku mpu, abajyana impu hanze zidatunganyije, twese turihuza mu gihugu."
Yakomeje avuga ko bahise bashyiraho ihuriro n’ubuyobozi bwose batangira gukora kugeza aho bageze uyu munsi.
Ati: "Mu mwaka tumaze gukora ibikorwa byinshi bishishije; ni ibyo gushimira Leta yacu n’abo dufatanyije muri kigali leather cluster. Turacyafie imbogamizi, turi mu rugamba kandi tugomba kurutsinda nkuko turi Intore. turimo guhangana n’ibintu biva hanze ariko ikitugonga cyane ni impu dukura hanze mu buhugu by’abaturanyi kandi ziba zavuye mu Rwanda ku buntu ariko tuzi ko leta yacu irimo kubikurikirana kugira ngo hajyeho uruganda rutunganya impu."
Aba bashoye ibitekerezo mu kubyaza impu imyambaro n’ibindi bikoresho bizera ko mu myaka iri imbere byose bizaba bituruka mu Rwanda bityo n’umuguzi yoroherwe n’igiciro ku gucuruzwa.
Umwe mu baje kumurika no kugurisha ibyo yakoze mu mpu nk’inkweto n’ibindi, Muamini Seraphine yavuze ko ubwe afite uwo yahaye akazi kandi bimufasha kwiteza imbere.
Ati: "Bimaze kugera ku rwego rushimishije cyane, baritabira bakagura, akenshi bakaguriro ku ikoranabuhanga tukaboherereza ibyo baguze, usigaye ubona ko bagura cyane, gukora uno mwuga bisigaye bishimisha."
Aba abcuruzi n’abanyenganda mu by’impu bavuga ko batangiye gutanga akazi ku banyarwanda batari bake babikesha umusanzu igihugu cyatanze mu gushishikariza abantu kumva ko ibyakorewe mu rwanda bifite agaciro kandi ari byiza nk’uko n’ibituruka ahandi bibabera byiza ndetse bishobora no kubiruta kuko byo bituruka mu bushake n’ibyifuzo by’abaguzi bo mu Rwanda.
Yanditse na Samuel Mutungirehe