Hari abaturage batuye mu karere ka Nyaruguru umurenge wa Mata akagari ka Gorwe, bavuga ko bahangayikishije nuko bacana agatadowa, ariko nyamara bamaze umwaka urenga babona amapoto arambitse hasi hirya no hino mu aka gace.
Ni mu karere ka Nyaruguru aho twasanze abaturage bavuga ko bahangayikishijwe nuko bagicana agatadowa ngo ariko nyamara bamaze umwaka urenga muri aka gace babona hari amapoto arahambitswe yamezeho ubwatsi.
Umwe mu baturage twahasanze yagize ati”amafoto amaze igihe barayazanye bamaze kuyazana batwizeza ko ngo bagiye kuduha umuriro ariko muby’ukuri n’umuriro twarawutegereje turawubura”.
Undi nawe ati”hari ibintu birikugenda bibura bimwe na bimwe nkubu hano hari abantu dufite bize za sudire hano umuntu yashinga nka toriye agakora ibintu runaka agashyinga salo de kwa firi, hano kujya kwiyogoshesha dukora umwanya muremure tukajya za kibeho urumva ko harimo urugendo kabisa”.
Aba baturage bavuga amatara y’uruganda begeranye abahuma amaso bitewe nuko bo baba bari mu mwijima basaba ko nabo bahabwa umuriro bakava mu icuraburindi.
Yagize ati“abaturage ba hano bamaze gusa nkaho bagira ikibazo cy’amaso iyo usohotse amatara y’uruganda aracana bitewe nuko nta matara dufite ukabona ni mu mwijima twasabaga ko mwatuvuganira bakaduha amashanyarazi natwe tugacana tukiteza imbere”.
Undi ati”amapoto bagiye bayashyira ahantu ariko arahasaziye rwose icyifuzo dufite mwadukorera ubuvugizi tukabona umuriro, turi mu gihugu cy’iterambere ariko niba nshobora gukora urugendo rw’ibirometero bitanu jya kwiyogoshesha urumva atari ikibazo”.
Umuyobozi w’ikigo Gishinzwe Ingufu REG Ishami rya Nyaruguru Gasigwa Landfried mu butumwa bugufi yaduhaye yagize ati “Mata-Gorwe hari kuri gahunda y’ahazakorwa na project ya BADEA iri gukorera ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Nyaruguru. Ibikoresho byaburaga byarabonetse, umwaka uzarangira bahawe amashanyarazi”.
Kugeza ubu mu Karere ka Nyaruguru abaturage bose bamaze kugezwaho amashanyarazi bari 88.7% ariko kandi 48.6% bafite akomoka ku mirasire y’izuba naho 40.1%, bakaba aribo bawufatira ku muyoboro mugari.

























