Nubwo bafite imyaka yabo myinshi yangijwe mu bikorwa bikomeje byo gukora imihanda itandukanye mu Kagari ka Rubona, mu murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, aba baturage bavuga ko babwiwe ko nta n’iripfumuye ry’ingurane bazahabwa kuri iyi mitungo yabo.
Aba baturage basa nkababuze ayo bacira nayo bamira, nyuma yaho imirima yabo itangiye gutegangurwa n’imishani mu gukora imihandi itandukanye iri kunyuzwa muri kano gace, mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu.
Umwe yagize ati" Ko baje bakangiza imyaka, kandi n’insina bagatemagura n’amavoka ntibagira ikintu baduhereza, ahandi muri Kiyaga barabahaye amafaranga, none twebwe baze bahingagure gusa nta
n’ikintu baduhaye?"
Nikobahoze Violette, nawe n’undi muturage ugaragaza igihombo yatewe no kwagirizwa imyaka biturutse mu ikorwa ryiyi mihanda.
Yagize ati"mu mbuto njyewe zanjye, simbizi, batubwiye yuko ntacyo bazatumarira, batazaduha ikintu ku mbuto zacu, ariko njyewe ni ibiti 27 by’amavoka, guturuka iriya hirya (yereka umunyamakuru), noneho reba, umurima wibisheke wose kandi umurima mu mezi ane, nkuranguza ibihumbi 670,000".
Bagaragaza ko batanze amajyambere ko rwose n’iyi mihanda bari bayikeneye, ariko nanone kubakorera imihanda bakabasiga mu bukene, bagaragaza ko hatarimo gushyira mu gaciro, niba badashobora gusaba ingurane ngo bazihabwe kuri iyi mitungo yabo. Bityo iki gikorwa ubwacyo bagaragaza ko bagishyigikiye, ariko bakanenga uburyo kiri gukorwamo.
Nkuko bigarukwaho kandi na Nyirahavugimana Suzana, akaba nawe ari umwe muri bano baturage.
Ati" Natwe ntabwo tumenya impamvu bataduhaye ingurane, banyangirije ikawa, insina, naho nahingaga imyumbati n’ibishyimbo".
Aba baturage biganjemo abakora ubuhinzi, bavuga ko iyi myaka yabo yangijwe muri buno buryo byabateje ubukene.
Ibi bigarukwaho kandi na Nsabimana Jean Claude, nawe akaba agaragaza ko yangirijwe.
Ati" Harimo ibisheke, harimo amavoka, n’abandi bagenzi bange benshi twadikanyije, batubwira ko ntangurane bazaduha, bakatubwira ko ari imihanda y’amajyambere y’u Rwanda ariko nta ngurane ngo bazaduha. Bari kudusigira ubukene buhambaye".
Mu gihe hirya ni hino hatandukanye, hanyuzwa ibikorwaremezo imihanda nk’iyi, hanyuma ibyangijjwe kubera iyi mirimo bigahabwa ingurane, aba baturage nabo babona badakwiye kwirengagizwa bityo bagahabwa ingurane kuri iyi mitungo yabo.
Nyirahavugimana yakomeje agira ati"Ubwo rero ntabwo twanga ibikorwaremezo bya Leta, ko bigombo kuza kuko ari iterambere batuzanira, ahubwo dushaka byibuze kugira ngo imyaka yacu bangije, bagire icyo batugenera".
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Déogratias Nzabonimpa, agaragaza ko kino kibazo akizi, icyakora akemera ko uburyo bwo gukora iyi mihanda bukwiye gukorwa neza abaturage badahutajwe, ndetse abakwiye guhabwa ingurane ku mitungo yabo yangijwe bakazihabwa".
Yagize ati" Ntabwo haba harateganyijwe ingurane ikwiye, kuko ni abaturage baba bishyize hamwe bakagaragaza ko bakeneye ko aho hantu haturwa, hatera imbere, hagezwa ibikorwaremezo, nyuma yaho leta ikora igenamigambi ririmo kuhageza amazi meza n’amashanyarazi, ndetse n’ibikorwaremezo biteza imbere itumanaho aho ngaho.
Uyu muyobozi yakomeje agira ati" Ikijyanye rero n’imyaka hari igihe bahasanga imyaka iyo ngiyo gicyemurwa na komite ifatanyije na rwiyemezamirimo, twarabimenye, twarabegereye turi kubafasha".
Iyi mihanda ikaba iri gucibwa mu mimpa y’imisozi yitegeye ikiyaga cya Kivu, yitezweho kandi kongera ibikorwaremezo muri bino bice, ndetse no kuhongera agaciro k’ubutaka buzaba buri ku nkekero
y’iyi mihanda.


























