Yanditswe na Mutungirehe Samuel
Zimwe mu mbogamizi abatumiza ibicuruzwa hanze by’umwihariko mu bihugu byo ku mugabane wa Asia nk’Ubushinwa na Turikiya, bahuraga nazo zirimo gukererwa kw’ibicuruzwa byabo abandi bagashinja kompanyi zibibafashamo kuba byabageraho bidatekanye bikabagusha mu gihombo.
Babigarutseho mu biganiro bagiranye na Kompanyi nshya ya Asiafrica ltd yabizeje umutekano ku bicuruzwa byabo igihe bateye intambwe yo gukorana nayo, bigashimangirwa na bamwe mu bamaze gukorana nayo, bavuga ko baruhutse ibihombo baterwaga na bimwe mu bigo byabatenguhaga bigatuma bishyuzwa umurengera w’amafaranga badashobora kugaruza mu gihe bajyanye ibicuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Ni ibiganiro byabereye i Kigali, kuri uyu wa Gatandatu, rihuje abacuruzi batumiza ibintu ku mugabane w’Asia cyane cyane binyura mu nzira y’amazi, bikagezwa ku byambu bitandukanye byo muri Kenya na Tanzania cyangwa mu Rwanda.
Umutoni Chantal ni umwe mu bahuye n’imbogamizi ubwo yari ataratangira gukorana na Asiafrica ltd ariko aza kubona itandukaniro mu mikorere.
Yagize ati “Hari igihe ujya gupakiza mu yandi makompanyi bakakubwira ngo mu minsi 40 umuzigo wawe uraba ugeze MAGERWA, ugasanga bifashe nk’iminsi 60 cyangwa 70. Aho nagaiye iyi kompanyi barakubwira bati ese umuzigo wawe uriteguye, ukababwira uti umugizo wanjye uriteguye. Uzawugeza kuri wayahawuzi (warehouse) ryari, ukababwira. Wawugeza bagahita bakubwira ko umuzigo wawe wapakiwe, ntabwo bajya batinza umuzigo.”
Akomeza avuga ko hari n’ibigo ushobora gukorana nabyo wapakiza ibicuruzwa by’ibicogocogo waranguye mu Bushinwa cyangwa ahandi umuzigo wagera Magerwa ugasanga hari ibiburamo, bituzuye ubwo ibibazo bigatangira kuvuka hagati yawe n’iyo kompanyi.
Undi mukiriya yagaragaje ko haya habaho ikibazo cy’uko umuntu atumiza igicuruzwa hanze nk’imodoka, akemera kwishyura kontineri wenyine ngo izamugereho itagize ikibazo ariko bikanga agasanga yangiritse.
Yagize ati “Birababaza cyane kubona wemeye kwishyura kontineri wenyine ngo ikintu cyawe ntikizagerekweho ibindi, [byambayeho niyo mpamvu mbivuga], nyuma imodoka ije nsanga yarakobaguritse nibaza icyabaye kiranyobera nyamara ari ukubera ko bayigeretseho ibindi bintu bimeze nk’imisumari, binsanga andi mafaranga agera kuri miliyoni 5 zo kuyokoresha kandi nayitumije ari nzima uko mboshaka. Muzagerageza mutandukane n’abo bantu bakora gutyo kugira ngo bitazakomeza kuduhombya.”
Umuyobozi ushinzwe umutungo muri Kompanyi Asiafrica, Bintunimana Faustin yavuze ko batangije iyo kompanyi bamaze kubona imbogamizi abacuruzi bahura nazo, bakaba bazikemura bifashishije kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere no guha umwanya umukiriya.
Yagize ati “Umukiliya iyo turimo tumwakira tumubaza aho yifuza ko imizigo ye izajya, aho yabyanditse niho twerekeza imizigo ye, cyane cyane nk’umuntu ufite kontineri ye ntawundi uyifitemo ibicuruzwa, we afite uburenganzira bwo kwemeza ko ishobora kugera ahantu runaka tukubahiriza icyifuzo cye.”
Ku kijyanye n’abatumiza ibintu bike bakisanga icyambu banditse ko bizoherezwaho atari ho byagiye, uyu muyobozi avuga ko ubusanzwe ufite ibintu byinshi muri kontineri igiye gupakirwa ubwato iva hanze ari we uba afite ijambo rya nyuma abandi bikaba ngombwa ko bamugenderaho, ariko bakamenyeshwa mbere izo mpinduka zibayeho.
Agira ati “Ibibazo bikunda kuboneka muri za kompanyi, aho akunda gufata akubaka urwego rumwe ruhagarariye kuri kompanyi gusa ariko ntiyubake n’urundi rwego ruhagarariye ku bakiriya. Twebwe nicyo twaje gukemura, twubatse urwego ruhagarariye abakiliya ari bo twebwe tubasha guhuza na kompanyi kugira ngo imikorere n’imikoranire ibashe kugenda neza."
Meshake akaba Umuyobozi muri iyi Kompanyi yavuze ko ikigo cyabo kigendera ku byifuzo by’umukiliya bitandukanya n’abagaragarwaho n’ingeso yo gushaka inyungu gusa.
Yagize ati, " Turifuza gutanga serivisi cyane cyane zishingiye kubyo abakiliya bacu badusaba hatarimo amarangamutima yacu amwe yatuma twiyumvamo nk’abantu bskeneye guca iza bugufi kugira ngo tubashe kugira amaronko wenda dutanga serivisi mbi kandi bigaragara ko tugiye kujya ku rwego mpuzamahanga two guhigana."
Mu byo abatumiza ibicuruzwa hanze basabye iki kigo birimo kubashyiriraho umunyarwanda ukoresha ururimi rw’icyongereza wo kujya abafasha mu gihe bari mu kurangura ibintu mu bushinwa kugira ngo ajye abasha gukorana n’abanyenganga bo mu Bushinwa akenshi baba batavuga icyongereza kugira ngo bafashe mu kugenzura niba ibicuruzwa bapakiye ari byo basabye bityo bahabanywe imbogamizi zigihombya abacuruzi.




























