Monday . 2 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

NYAGATARE: Bimwe ingurane y’ubutaka bwabo ubwo bimurwaga ahari umushinga wa GABIRO Agro- Business Hub

Wednesday 3 December 2025
    Yasomwe na

Abaturage batuye mu murenge wa Rwempasha akarere ka Nyagatare barasaba kurenganurwa nyuma y’uko abaturage bimuwe ahakorera umushinga wa Gabiro Agro- business Hub batagaturujwe ndetse n’umwavoka baregeye akabarira amafaranga.


UKWIZAGIRA Cpyrien umwe mu baturage bimwe ingurane

Ni abaturage batujwe mu murenge wa Rwempasha ubwo ubutaka bwabo bwakoreshwaga n’umushinga wa Gabiro Agro- business Hub babizeza ko bazabaha ingurane baranayibereka ariko batungurwa nuko bimuriwe ahandi Kandi nabwo bahabwa amazu gusa amasambu ntibayahererwa ingurane.

Priscilla NIYISHOBORABYOSE yagize ati’’Umusinga witwa Gabiro Agro- Business Hub yaraje idutwarira amasambu batwizeza ko tuzahabwa ingurane kandi tukayihabwa hafi aho ubwo baduhitishijemo dusinyira ko tuzatuzwa hafi aho, ariko twatunguwe no gusanga batuzanye hano baduha aya mazu mureba kandi nabwo dusinya ko aya mazu afite agaciro ka million cumi na zirindwi kandi namwe murazibona, ikibazo rero nuko baduhaye aya mazu ntibaduha ingurane ku masambu yacu kandi bari barabitwemereye’’.

Aba baturage bavuga ko bahatirijwe gusinya ko bubakiwe nk’abatishoboye barabyanga ahubwo bahitamo gushaka umwavoka witwa Buhigiro Jean Nepo nawe ngo ntiyabashubije Kandi bari baramwishyuye.

UKWIZAGIRA Cyprien yagize ati’’Ubushije habanje kuza umuyobozi w’akarere ngo ushinzwe imibereho mwiza atubwira ko dusinyira ko twatujwe nk’abatishoboye nge ubwange ndahaguruka ndamubaza nti se gute twe twasinyira ko twubakiwe kandi twari dufite amasambu yacu mukayatwara arambwira ngo ndi indispline ngo nsabe imbabazi, nyuma twaje gutanga ikirengo dushaka umwunganizi muby’amategeko gusa nawe asa nuwaturiye kuko ntiyigeze adufasha’’.

Uyu mwunganizi avuga ko iki kibazo yasanze agomba kubanza kucyitondera akaba akiri gukusanya ibimenyetso ngo atange ikirego. Yagize ati’’nasanze ikirego kitoroshye kubera abaturage barimo kurega akarere bityo nahisemo kubanza kwitegura neza kandi namaze gusa imyanzuro yo narayibashikirije’’.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ndetse na Gabiro Agro- business Hub gusa ntibyadushobokeye nihagira igitangazwa tuzabibagezaho ubutaha.

Aba baturage bimuwe mu murenge wa Karangazi bakaba bavuga ko Kandi batunguwe no gusinya ko inzu bahawe zari zigite agaciro ka muriyoni 17 kuri buri nzu imwe gusa.
Abenshi muri aba baturage bakaba bari batunzwe no gukora ubuhinzi gusa, uyu munsi imwe mu miryango yatujwe aha yatangiye gusuhuka kubera ko ntamibereho bari kubona.

Fisto HAKIZIMANA

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru