Sunday . 17 May 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more
  • 23 April » AFC/M23 na Kinshasa bemeranyije guhererekanya imfungwa zikanyuzwa muri Uganda – read more

Musanze: Abakorera mu isoko rya Gacaca barasaba kubakirwa

Friday 16 January 2026
    Yasomwe na

Abacururiza mu isoko rihereye mu murenge wa Gacaca w’akarere ka Musanze baravuga ko babangamiwe no kunyagirwa ndetse n’izuba bitewe nuko ritubakiwe.


Aba bacuruzi bavuga ko babangamirwa iyo imvura iguye cyangwa izuba rivuye.

Abaganiye na Mamaurwagasabo.rw bavuze ko kuba iri soko ritubakiwe bibateza igihombo gikomeye.

Umwe muri aba bacuruzi witwa Munyengabe Jean D’amour yagize ati”tubagamiwe no kunyagirwa n’izuba bitewe nuko aha dukorera hatubakiye, utundi dusantere baratwubaka ariko hano turi mu bwigunge dukeneye ko mudukorera ubuvugizi tugakorera ahantu heza.”

Undi mucuruzi witwa Uwineza Divine yagize ati”Iyo imvura iguye inyagira ibicuruzwa byacu, abafite imitaka baratwikira mubyukuri dukwiye gutabarwa muri iri soko rya Gacaca.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayiranga Theobald yavuze ko iki kibazo barimo kugitekerezaho.

Ati”nibyo koko ririya soko rya Gacaca rikenewe kubakirwa Kandi mwabonye ko rikikijwe n’amaduka, rizubakwa cyane twatangiye kubona abafatanyabikorwa badufashije kubaka agasoko ko mugataraga bogerezamo karoti, turita kuri iki kibazo nk’akarere turashaka n’abafatanyabikorwa rizubakwe.”

Iri soko rya Gacaca ricururizwamo ibicuruzwa bitandukanye birimo; ibiribwa, imyenda n’ibindi.

Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru