Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more
  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more

Abakuru b’Ibihugu bya EAC bagiye guterana batore usimbura Mfumukeko

Tuesday 26 January 2021
    Yasomwe na

Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) u Rwanda ruherereyemo bamenyeshejwe mu nyandiko ko hari Inama yabo iteganyijwe tariki 27, Gashyantare, 2021.

Iyi nama izabimburirwa n’izaba tariki 25, Gashyantare, 2021 izahuza ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga, biga ku ngingo yerekeye itorwa ry’Umunyamabanga mukuru uzasimbura Mfumukeko urimo gusoza manda ye.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC Bwana Liberat Mfumukeko yagize ati: “ Nshingiye ku biganiro nagiranye n’Abagize Inama Nkuru y’uyu Muryango, Ubunyamabanga Bukuru bwa EAC bwatumije Inama Isanzwe ya 40 izahuza Abaminisitiri ikazaba hagati y’itariki ya 22 na 25, Gashyantare, 2021 ikazabera Arusha muri Tanzania.”

Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bamenyeshejwe iby’iriya nama ni ab’u Burundi, u Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo.

Mfumukeko yavuze ko EAC kandi yatumije Abakuru b’ibihugu bigize EAC ikazaba tariki 27, Gashyantare, 2021, hakaza ari ku wa Gatandatu.

Ikintu k’ingenzi kizigwaho ni ukureba uko hazatorwa Umunyamabanga Mukuru w’uriya muryango uzawuyobora muri Manda itaha.

Hazigwa kandi ku ngingo y’amatora y’Abacamanza bagize Urukiko rwa EAC, hamwe no kureba uko hakwigwa ku migambi yo guteza imbere ibikorwa remezo byo muri EAC muri 2021-2024.

Indi ngingo iri ku rutonde rw’ibizigwa ni ukureba uko ibihugu byakwivana mu ngaruka byatewe n’Icyorezo COVID-19 cyane cyane iz’ubukungu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru